Perezida wa Indonesia yakiriye ku meza Perezida Kagame [Reba Amafoto]
Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, yakiriye ku meza abakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo Perezida Kagame, bitabiriye Inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri, igamije gushimangira umubano, ubufatanye n’ubutwererane hagati ya Afurika na Indonesia.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yitabiriye umugoroba wo gusangira wateguwe na Perezida Joko Widodo.
Uretse Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, uyu musangiro wanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyo nama y’iminsi itatu.
Iyi nama izwi nka Indonesia-Africa Forum, izasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.
Indonesia ni kimwe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Aziya gifite ubukungu bwihagazeho dore ko kiri muri 20 bya mbere bifite ubukungu bunini ku Isi. Umuturage wa Indonesia abarirwa ko ku mwaka yinjiza amadolari asaga 5200.