Perezida wa Benin agiye kubyaza umusaruro ubumenyi yakuye mu Rwanda

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Benin, Patrice Talon ku wa Gatanu yatangaje gahunda y’iterambere yo muri iyi myaka itanu; ifite byinshi ihuriyeho na gahunda y’icyerekezo 2020 ya Leta y’u Rwanda..

Iyo gahunda yiswe PAG (large programme d’action gouvernemental) igizwe n’impinduka 77 zirimo imishinga 300. Harimo gushyiraho ahantu harindwi hagenewe ubukerarugendo hazakoreshwa mu kuzamura umubare wa ba mukerarugendo batembera muri icyo gihugu.

Jeune Afrique ivuga ko iyo gahunda izatwara miliyari 9000 z’ama CFA (hafi tiriyari 9 z’amafaranga y’u Rwand) . Muri iyo ngengo y’imari hamaze kubonekamo miliyari 1000 naho izindi zingana na 60 zizaboneka binyuze mu bikorera.

Umuyobozi ushinzwe ikigo cya Benin cyo guteza imbere umurage w’igihugu n’ubukerarugendo, Jose Marie Pliya yavuze ko ubwo bari mu Rwanda biboneye ko ubukerarugendo ari isoko y’umurimo n’iterambere.

Ati “U Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa imishinga y’ubukerarugendo, kuri ubu ubukerarugendo nibwo bwinjiza amafaranga menshi muri icyo gihugu mu gihe muri Benin bwinjiza 0.7% gusa.”

Benin yakoze iyi gahunda igendeye ku byo yigiye mu Rwanda

Mbere yo gushyiraho iyi gahunda y’iterambere, abayobozi ba Benin babanje kuza kwiyungura ubumenyi mu Rwanda. Perezida Patrice Talon we ubwe yaje mu Rwanda inshuro ebyiri akurikirwa n’amatsinda y’ikigo cy’igihugu cye gishinzwe ubukerarugendo.

Nyuma yo gutangazwa n’ibyagezweho mu Rwanda , Leta ya Benin yahise iha inshingano nshya ikigo cy’ubukerarugendo igendeye ku mikorere y’Ikigo cy’Iterambere cy’u Rwanda (RDB).

Perezida Talon yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuwa Mbere tariki ya 29 Kanama 2016 kugeza ku ya 31 Kanama, yavuze ko yari asanzwe azi imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame na mbere y’uko ahabwa inshingano zo kuyobora Benin.

Talon yavuye mu Rwanda ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo ay’ubucuruzi n’ay’ingendo z’indege.

Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years