EAC:Perezida Kenyatta yahamagaje inama y’igitaraganya kubera intambara
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yahamagaje inama y’igitaraganya kuri uyu wa Mbere, yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni inama igiye kuba nyuma y’umunsi umwe abagaba b’ingabo mu bihugu bigize uwo muryango bahuriye mu nama i Nairobi, aho bigaga ku ishyirwaho ry’umutwe wa EAC ushinzwe gutabara aho rukomeye, ugomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Ingabo za Congo zimaze iminsi mu mirwano n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, aho izo nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce tumwe na tumwe turimo n’umujyi wa Bunagana.
M23 isaba leta ya Congo kubahiriza ibikubiye mu masezerano yo gushyira intwaro hasi basinye mu 2013, igashinja iyo Leta kuyirengagiza no kubigizayo mu biganiro bigamije kugarura umutekano n’amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.
Itangazo ibiro by’umukuru w’igihugu wa Kenya ryagiye hanze kuri iki Cyumweru, rivuga ko inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izaba iri mu murongo wo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Iyo nama izabera i Nairobi saa tanu za mu gitondo. Inama nk’iyi yaherukaga muri Mata uyu mwaka, ubwo hafatwaga umwanzuro wo guhamagara mu biganiro imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo, igahura na Guverinoma hagafatwa umwanzuro, iyanze kurambika intwaro hasi ikarwanywa ku mugaragaro.
M23 ivuga ko yari yatumiwe muri ibyo biganiro ariko yangiwe kubikandagiramo ku munota wa nyuma, ari na byo byatumye yubura imirwano