Perezida Tshisekedi yongeye kugaragaza uburyo ashyigikiye yeruye abanzi b’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year
Image

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yongeye kugaragaza uburyo ashyigikiye yeruye abanzi b’u Rwanda, avuga ko umwanzi w’Igihugu cye atari Abanyarwanda ahubwo ari Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Guverinoma ayoboye.

Ni nde ushobora gukunda Abanyarwanda yanze Perezida Kagame bafata nk’uwongeye gukongeza urumuri rw’u Rwanda rwazimijwe n’amatwara y’ubukoloni n’imiyoborere mibi yabukurikiye yagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi?

Adaciye ku ruhande, Perezida Tshisekedi yagaragaje uruhande abogamiyeho rutigeze rugira uburemere mu myaka 28 ishize, rwo kugaragaza amagambo atomoye yuko Abanyarwanda atari babi ahubwo bayobowe n’umuntu mubi.

Impuguke mu bya Politiki zikaba zivuga ko icyo ari igihamya gifatika gishimangira uburyo umu muyobozi w’Igihugu cy’abaturanyi atagiterwa ipfunwe ryo kugaragazako ashyigikiye yeruye

Abanyarwanda benshi ntibashobora gucengerwa n’icyo gisunikwa n’abarwanya u Rwanda bose, baba ari Abanyarwanda bahunze Igihugu cyangwa abaterankunga babo b’Abanyamahanga batigeze batekereza ko u Rwanda ruzaba nk’uko rumeze ubu.

Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rusaga 250 rwitabiriye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ruturutse mu Ntara zose zigize RDC, Perezida Tshisekedi yagaragaje Perezida Kagame nk’umwe mu bayobozi batuma Afurika idashiramo intambara, inzangano n’amacakubiri.

Yagize ati: “Afrika ikwiye kureba ibindi ikora. Ni iya nyuma kubera intambara n’amacakubiri, ni ibyo tuzwiho. Ikibabaje, ntabwo ari uko bimeze, ahubwo ni ukubera impamvu y’abayobozi nka Paul Kagame. Yigamba kuba gashozantambara, impuguke mu ntambara. Arabyishimira. Ariko ndi we nakwihisha, naterwa isoni  no kuba umuntu uteza intambara no kurimbura. Biteye isoni ndetse ni ibikorwa by’imyuka mibi. Ntabwo tuzarya kuri uwo mugati.”

Félix Tshisekedi, yakomeje asobanura uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda butandukanye n’Abanyarwanda agira ati: “Ntimukange abanyamahanga. Ku birebana n’u Rwanda, ntacyo byaba bivuze kubona Abanyarwanda nk’abanzi. Ni ubuyobozi bw’u Rwanda n’umutwe wabwo Paul Kagame, ari na we mwanzi wa RDC. Abanyarwanda n’Abanyarwadakazi ni abavandimwe bacu.”

Iyo mvugo y’uburyarya ni yo ikoreshwa n’abashinze umutwe wa FDLR mu kuzirikira Abanyarwanda batagira ingano mu mashyamba ya RDC, abahunze Igihugu kubera ibyaha bya Jenoside n’abananiwe kugendera ku murongo w’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa abagowe no kwima amayira inda nini n’umururumba wo kwikubira.

Muri abo hari abashinze amashyaka n’imitwe y’iterabwoba birimo RNC, FDU-Inkingi, MRCD-Ubumwe n’indi mitwe myinshi igerageza gusenya ibyagezweho isiga icyasha Perezida Kagame n’imiyoborere yimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda.

Icyo baba bangira Perezida Kagame cyaba ari uko yakoze icyaha cyo kubohora u Rwanda rwari mu icuraburindi ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, akaba akomeje kwesa imihigo mu ruhando mpuzamahanga aharanira ko iryo curaburindi nta handi rikwiye kuba haba mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi yose.

Icyo abenshi bafatirwaho ni uko amagambo yabo ahabanye n’ibikorwa, kuko nubwo bagerageza kurwanya ibikorwa byiza birangira n’imitwe bashinga imunzwe n’amacakubiri cyangwa igasenyuka.

Nyamara imiyoborere irangajwe imbere na Perezida Kagame mu myaka irenga 20 ishize ntiyigeze ihungabanywa n’umuraba uwo ari wo wose ushingiye ku ivangura, amacakubiri ndetse n’inzangano ashinjwa kwimakaza.

Rumwe mu ngero zifatika kandi zicyigaragaza ni uburyo ku buyobozi bwe ari bwo Igihugu cyohererezwaga z’amahoro ku izina gusa, cyahindutse igitanga Ingabo zitihanganira ibisa nk’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse no mu bufatanye n’ibihugu by’Afurika.

Kuri ubu u Rwanda rufite Ingabo zikomeje kugaragaza umwihariko udasanzwe mu bikorwa by’amahoro mu bihugu birimo Mozambique, Sudani y’Epfo, Santarafurika ndetse hari n’ibindi bikomeje kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubaka amahoro arambye.

Abayobozi ba RDC bakomeje kwivamo nyuma y’ijambo Perezida Kagame yavuze mu cyumweru gishize ryabakoze aho badashobora kwishima, kuko n’Umuvugizi wa Guverinoma Patrick Muyaya na we yahise avuga ko Perezida Kagame adafite uburenganzira bwo kuvuga kuri RDC cyane cyane ku birebana n’amatora.

Yavuze ko icyo RDC irusha u Rwanda ari uburenganzira bwo kuvuga ndetse n’ubwo gukora imyigaragambyo. Yagize ati: “Ubwo se uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo burahari mu Rwanda? None se ubwo kwigaragambya bwo burahari? Ntabwo. Byaba byiza mbere a mbere abanje kureba iwe (…) niba ubwe abasha kwihanganira uwo ari we wese batavuga rumwe. Ku birebana na demokarasi, ku Isi ni uwa nyuma ku rutonde.”

Ayo magambo yose yuzuye urwango yasembuwe n’uko Perezida Kagame yavuze gusa ko Guverinoma ya RDC ikomeje gushakisha uburyo bushoboka bwatuma amatora yo mu mpera z’umwaka wa 2023 ataba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/12/2022
  • Hashize 1 year