Perezida Tshisekedi yashinje Kabila gufasha inyeshyamba za M23

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Perezida Félix Tshisekedi yashinje uwamubanjirije ku butegetsi Joseph Kabila kuba ari we wihishe inyuma yo kwihuza kw’ihuriro ry’inyeshyamba rya AFC – M23 rirwanya ubutegetsi bwe mu burasirazuba bw’igihugu.Mu kiganiro cyihariye yahaye abanyamakuru babiri b’Abanye-Congo, uw’urubuga rw’amakuru Congo Indépendant n’uw’igitangazamakuru Top Congo, Tshisekedi yashinje Kabila kuba ari we uri inyuma ya AFC.

Yavuze ko Kabila yanze kwitabira amatora yo mu mwaka ushize ndetse ko arimo gutegura inyeshyamba za AFC.Mu gusubiza, umukuru w’ishyaka rya Joseph Kabila yavuze ko ibi birego nta shingiro bifite, anavuga ko bibabaje.

Ferdinand Kambere yongeyeho ko ibi bigaragaza ko Tshisekedi afite ubumenyi bucye ku kuntu ibintu bimeze mu rwego rw’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo. Nta cyo AFC – M23 yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bishya bya Tshisekedi.

Joseph Kabila yabaye Perezida wa DR Congo mu gihe cy’imyaka 18 guhera mu mwaka wa 2001. Mu 2019, yagejeje ku ihererekanya ry’ubutegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro muri icyo gihugu, nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya.

Ubu ni bwo bwa mbere umutegetsi wo muri DR Congo ashinje uwo wahoze ari Perezida kugirana imikoranire n’inyeshyamba za AFC – M23. Raporo iheruka y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye  yavuze u Rwanda na Uganda nk’ibihugu bifasha uwo mutwe.

Uganda yahakanye ibirego byo muri iyo raporo ya ONU inashinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba, “bangana niba bataruta” abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000 kugeza hagati muri Mata  uyu mwaka.

Alliance Fleuve Congo, yatangarijwe i Nairobi muri Kenya mu Kuboza kw’umwaka ushize, ni ihuriro ry’abanyapolitike n’imitwe yitwaje intwaro bagenzura igice kinini cy’intara ya Kivu ya Ruguru.

AFC iyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari umukuru w’akanama k’amatora ka DR Congo, ndetse irimo n’inyeshyamba za M23.

Mu gihe cya vuba aha gishize, Amerika n’Angola byagejeje ku gahenge hagati y’ingabo za DR Congo n’iryo huriro ry’inyeshyamba mu biganiro uruhande rwa DR Congo rwagiranye n’abategetsi b’u Rwanda mu murwa mukuru Luanda w’Angola.

Ariko imirwano ya hato na hato yagiye itangazwa ku rugamba, ndetse inyeshyamba zafashe utundi duce two muri Kivu ya Ruguru.

Tshisekedi yongeye kuvuga ko nta biganiro azagirana na M23, ati: “Muntege amatwi neza: Nta na rimwe, nta na rimwe na busa, igihe cyose nzaba ndi Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imbere yanjye hazaba hari intumwa za M23 cyangwa AFC ngo tugirane ibiganiro. Nta na rimwe.

“Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n’u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n’u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye.”

Yongeyeho ati: ” burashaka kuhagira ahabo. Kandi kuri ibyo tuvuga ko bitazabaho na rimwe. Nta cyo kugiranaho ibiganiro. Ni iwacu. Icyo bagomba gukora ni ikintu kimwe gusa: ni uguhambira imizigo bakagenda.

“Kandi niba nshaka kuvugana n’u Rwanda, ni ku bw’iyo mpamvu. Kubabaza ngo ‘mufite ikihe kibazo kugira ngo muduhe umutuzo?’ Atari ukugira ikintu mbaha, ahubwo kugira ngo baduhe umutuzo.”

Leta y’u Rwanda ihakana kwiba amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa Congo. Ivuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro ku bwinshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.

ONU ivuga ko intambara n’urugomo mu burasirazuba bwa DR Congo byatumye abantu barenga miliyoni zirindwi bata ingo zabo barahunga, ubu bakaba bacyeneye imfashanyo.

Muri icyo kiganiro cyo ku wa kabiri mu Bubiligi, Tshisekedi, umaze iminsi mu murwa mukuru Buruseli aho yari yagiye kwivuriza uburwayi bwo mu rutirigongo buzwi nka ‘hernie discale’, yavuze ko ubu ameze neza kandi ko yiteguye gusubira mu gihugu “vuba cyane hashoboka”.

Yavuze ko mbere yari yatumiye umuganga wihariye we ngo ajye kumuvurira i Kinshasa. Ariko ngo nubwo yashimye ibikoresho byo ku bitaro byo mu gihugu, yamusabye kumusanga mu Bubiligi kugira ngo yizere neza imigendekere y’ubwo buvuzi bwo kumubaga.

Tshisekedi, uri mu kwezi kwa munani kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu, yagize ati: “Ubu ndi mutaraga”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/08/2024
  • Hashize 1 month