Perezida Tshisekedi yashimye imbaraga za FARDC mu gufata mpiri inyeshyamba 1,712 zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashimye imbaraga ingabo ze zakoresheje mu gutsimbura mu birindiro inyeshyamba za CNRD, ubu abasaga igihumbi bakaba barafashwe mpiri.

Mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Nshingamategeko, imitwe yombi ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, Perezida Tshisekedi yavuze ko 95% by’ibirindiro izi nyeshyamba za CNRD zari zifite muri Teritwari ya Kalehe byazambuwe bityo agashima n’uruhare abaturage bagize mu ifatwa ry’abasaga ryabo.

Yagize ati “Ndifuza gushimira ingabo zacu ku bw’igikorwa zakoze cyo gusenya ibisaga 95% by’ibiririndiro by’inyeshyamba za CNRD n’ifatwa mpiri ry’abasaga 1712 barimo 245 b’abarwanyi na 10 b’abayobozi politiki b’uyu mutwe”.

Actualitecd itangaza ko ari abaturage bagiye bafata aba barwanyi, bakabashyikiriza abasirikare, ibintu Perezida Tshisekedi ashimana agashimangira ko inzego z’umutekano zahagurukiye imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano w’ikigihugu.

CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ugizwe na bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za FDLR/FOCA bitandukanyije nayo.

Kuva mu Ugushyingo nibwo igisirikare cya Congo, cyatangije ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera mu misozi ya Kalehe. Muri iyo mitwe harimo n’uyu w’Abanyarwanda wa CNRD.

wavutse mu 2016.

Kuva aho ibyo bitero bitangiriye, ni inkuru nyinshi zagiye zivugwa kuri FDLR n’iyi CNRD, aho bamwe mu bayigize bakomeje kwicwa abandi bagatabwa muri yombi mu bikorwa by’ingabo za Congo (FARDC).

Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza FARDC ishobora kuba itari yonyine, abandi bagatunga uagatoki uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bavuga ko ahari ari we utarahaga FARDC ibyo ikeneye byose ngo irwanye iyo mitwe ku bw’inyungu ze bwite cyangwa se abandi .

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/12/2019
  • Hashize 4 years