Perezida Trump yivumbuye asohoka mu nama itarangiye ati “murabeho”

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump yaretse inama yari yamuhuje n’abayobozi b’abadepite bo mu ishyaka ry’Abademokarate asohoka hanze nyuma y’uko abari muri white house banze kwemwemerera amafaranga yasabye yo kubaka urukuta rugabanya Amerika na Mexico.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Mutarama ubwo hateranaga inama yahuriyemo Perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Nancy Pelosi ndetse na Chuck Schumer Perezida w’ishyaka ry’abademokarate muri Sena, igamije kwemeza amafanga yo kubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexico.

Chuck Schumer aganira n’abanyamakuru yavuze ko icyatumye Perezida Trump asohoka ameze nk’uwivumbuye byatewe n’uko banze kwemeza amafaranga yo kubaka urwo rukuta.

Yagize at”Yabajije Nancy Pelosi ati ese muremeza iby’urukuta rwanjye? Pelosi nawe ati oya.

yahise ahaguruka(Trump) aravuga ati ntakindi dufite cyo kuvuga,ubwo yahise ako kanya yigira hanze.Nanone tugiye kubona tubona uburakari buriyongereye kubera ko atarabashije kubona ibyo yifuzaga”.

Nyuma y’uko yaramaze kwangirwa ibyo yifuzaga yahise yandika kuri Twitter avuga ko iyo nama ntacyo yari imaze usibye ko kwari uguta umwanya w’ubusa kuko atabashije kugera ku busabe bwe bw’uko hakubakwa urukuta ku mupaka w’amajyepfo y’Amerika.

Yagize ati”Nabajije ikigiye gukurikiraho mu minsi 30 niba naratangije ibyo bintu nihuse,ngira nti mugiye gushyiraho umutekano wo ku mupaka uzaba ugizwe n’urukuta cyangwa senyenge?Nancy aravuga ngo oya.Navuze nti murabeho,ntakindi kintu cyo gukorwa”!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu Visi Perezida wa Mike Pence yavuze ko ubutegetsi bwa Trump bushaka kwigaragaza nk’ubukomeye mu kwihutisha umushinga wabwo wo kurinda umutekano uzatwara miliyari 50 z’amadorari y’Amerika azifashishwa mu kubaka urukuta ku mupaka wa Amerika na Mexico kugeza ku mpera yayo mu cyo yise kwirinda ubuzima bubi bw’umunyamerika.

Yavuze kandi ko we na Perezida Trump ndetse ni ikipe yabo yose,bagaragaje ko bagomba guhora bakomeye kugeza igihe abademokarate mu nteko, bazaza ku meza y’ibiganiro kandi bagakorana nabo mu gushaka uko babona umutekano ku mupaka bubaka urukuta rukumira abimukira binjira muri Amerika.

Ngo ibi bizatuma ikibazo cy’ubwiyongere bw’abantu gicyemuka ndetse bikaba ari byiza ku b’Anyamerika muri rusange.

Ku munsi wa 19 wogufunga ibikorwa bya guverinoma,abantu bavuze byinshi ku mbuga nkoranyambaga igihe Trump yasabaga ko batanga miliyarin 5.7 z’amerika yo kubaka urukuta.

Abenshi mu bakozi bikorera 800 000 basabwe kudakora cyangwa bagakora badahembwa ndetse na serivise zimwe na zimwe muri Amerika zarahagaze.

Abayobozi b’Abademokrate baganira n’itangazamakururu nyuma yo kubonana na perezida Trump mu biganiro bitagize icyo bitanga
Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/01/2019
  • Hashize 5 years