Perezida Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo gufunga umupaka w’Amerika na Mexico

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabaye ahagaritse gahunda yo gufunga umupaka w’igihugu cye na Mexico. Aravuga ko abategetsi ba Mexico bateye intambwe mu kumva ikibazo cy’abimukira bavayo baza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize Perezida Trump yari yihanangirije ko Mexico nitagira icyo ikora kuri icyo kibazo hashobora kubaho ifungwa ry’umupaka.

Ibigo by’ubucuruzi byo muri Amerika no hanze yayo byari bihangayikishijwe n’uko ifungwa ry’uwo mupaka rishobora gutuma habaho ubuke bw’ibicuruzwa.

Ubu perezida Trump yavuze ko Mexico yashyize imbaraga mu kugenzura ikibazo cy’abimukira. Perezida Trump yavuze ko hategerejwe kureba ikizakurikiraho muri iyi minsi.

Ifungwa ry’umupaka wa Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishobora gukoma mu nkokora ubucuruzi bubarirwa muri za miliyari z’amadollar buri hagati y’ibyo bihugu byombi cyane cyane uburebana n’ibyuma bikenerwa mu gukora imodoka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/04/2019
  • Hashize 5 years