Perezida Trump yavuze ko nta gitutu ariho cyo kumvikana n’Ubushinwa mu bucuruzi

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko iki gihugu “nta gitutu” kiriho cyo gushyikirana mu by’ubucuruzi n’Ubushinwa mu gihe bishoboka ko hashyirwaho indi misoro mishya.

Aya magambo avuzwe mu gihe hari amakuru yavugaga ko impande zombi zishobora gusubukura ibiganiro byo gutuma hatabaho icyiciro cya gatatu cy’imisoro ku bicuruzwa by’Ubushinwa byinjira muri Amerika.

Ayo makuru avuga ko Ubushinwa bwakiriye neza inkuru yuko habaho ibiganiro ndetse buvuga ko impande zombi ziri kuganira neza ku gihe byabera n’ibindi byakwibandwaho.

Amerika yatangije intambara y’ubucuruzi ku Bushinwa, ishobora gutuma ibyo Ubushinwa bwohereza muri Amerika byose bisoreshwa.

Ku wa kane, abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yagize ati”Nta gitutu turiho cyo kugirana amasezerano n’Ubushinwa, ni bo [Ubushinwa] bari ku gitutu cyo kugirana amasezerano natwe.”

Amasoko [y’imari n’imigabane] yacu ahagaze neza, ayabo ari guhirima.”

Muri uyu mwaka, Amerika n’Ubushinwa byashyiraniyeho imisoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika ku mpande zombi, mu ntambara y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bibiri bikurikirana – Amerika ku mwanya wa mbere, Ubushinwa ku mwanya wa kabiri – mu bukungu bunini ku isi.

Iyi misoro ni yo ngamba ya vuba cyane y’ubutegetsi bwa Bwana Trump yo guhangana n’uburyo bw’ubucuruzi bwisanzuye bwari bumaze imyaka ibarirwa mu macumi bugenderwaho ku isi.

Iyi misoro ikomeje kugira ingaruka ku masosiyete atandukanye, cyane cyane inganda zikora imodoka ndetse n’ingaruka ku bukungu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/09/2018
  • Hashize 6 years