Perezida Trump yahaye gasopo ibigo bikomeye by’imbugankoranyambaga

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaburiye ibigo by’ikoranabunga rikoresha interineti bya Google, Twitter na Facebook ko “biri kurengera” – ibi akaba yabivuze mu gihe hakomeje ubushyamirane bushingiye ku cyo abona nko kubogama kw’ibi bigo.

Yavuze ko ibi bigo bigomba “kwitonda cyane”, nyuma yaho mbere yari yashinje ikigo Google gukora uburiganya iyo abifashisha iki kigo bashakishije “amakuru ya Trump.”

Umukozi wo mu biro bya Perezida Trump yavuze ko ubutegetsi bw’iki gihugu “buri gutekereza” ku kugenzura ibi bigo by’ikoranabuhanga rikoresha interineti byo muri Amerika.

Ubuyobozi bwa Google bwavuze ko imashini zifasha mu ishakisha z’iki kigo zitivanga muri politiki kandi nta ngengabitekerezo ya politiki runaka zibogamiyeho.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Bwana Trump yavuze ko Google “mu by’ukuri yaboneranye cyane abantu benshi, ni ikintu gihangayikishije cyane.”

Nyuma yo kongeraho amazina y’imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter, yagize ati”Bashatse bakwitonda, kuko ibyo ntibashobora kubikorera abantu…urebye abantu babarirwa mu bihumbi bamaze kutugezaho ibirego byabo bibinubira.”

PerezidaTrump ntiyigeze avuga ingamba ashobora gufatira ibi bigo.

Ariko mbere yaho, ubwo Larry Kudlow, umujyanama mukuru mu by’ubukungu wa Perezida Trump yabazwaga kubijyanye na Google, yasubije ko ubutegetsi bw’Amerika buri gutekereza niba Google ikwiye kugenzurwa, avuga ko yabikorahoiperereza n’isesengura.

Abasesenguzi baravuga ko Bwana Trump afite gihamya ncye yo gushyigikira ibyo avuga ndetse ko bitazwi neza uburyo ashobora kugira icyo akora kuri ibi bigo by’ikoranabuhanga rikoresha interineti.

Bamwe bavuze ko agerageje kugira icyo akora ngo Google ihindure imashini zayo z’ishakisha, byaba binyuranyije n’ingingo yo mu itegekonshinga ry’Amerika.

Mu byo ivugaho hakaba harimo n’ubwisanzure mu kuvuga, mu bitekerezo no mu guhitamo idini, nubwo bwose ubutegetsi bwe bushobora gutuma Google idakomeza kwiharira isoko muri uru rwego.


Perezida Trump iyi karita itukura yayihaye itangazamakuru mu buryo bwo gutebya ubwo yari mu nama n’umukuru wa FIFA

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/08/2018
  • Hashize 6 years