Perezida Trump mu buryo bwo gutebya yiyamye Perezida Putin amubuza kutazongera kwivanga mu matora yabo

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yahuraga na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin yakomoje ku bishinjwa iki gihugu mu matora aheruka muri Amerika.

Trump na Putin bahuriye i Osaka mu Buyapani mu nama iri kuhabera y’ibihugu 20 bikize n’ibiri kwihuta mu bukungu ku isi.

Mu nama yabahuje bombi, Trump, mu buryo bwo gutebya, yatunze urutoki mugenzi we Putin maze aramubwira ati: “Utazongera kwivanga mu matora yacu, nyabuneka!”

Ni inshuro ya mbere aba bagabo bahuye kuva umugenzacyaha Robert Mueller arangije iperereza ku ruhare rushinjwa Uburusiya mu matora ya perezida w’Amerika yo mu 2016.

Abashinzwe ubutasi muri Amerika banzuye ko Uburusiya bwari inyuma y’umuhate wo kugena uko amatora agenda bakoresheje ibitero bya mudasobwa n’amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa raporo ya Muller nta bimenyetso yabonye ko gutsinda kwa Trump yagufashijwemo ku bwumvikane n’Uburusiya mu bikorwa bwakoraga.

Biteganyijwe ko iyi nama ya G20 yibanda ku ihindagurika ry’ikirere, ikibazo cya Irani n’ubushyamirane mu bucuruzi ku isi, abayobozi bamwe nabo bakaza guhura hagati yabo.

Ubwo Trump yavugaga ariya magambo, Perezida Putin yasetse cyane. Avuga ko bombi bafite “ibyo bagomba kuganira”.

Trump yavuze ko ari “byiza cyane” kuba abonanye na Perezida Putin kuri uyu wa gatanu. Ati: “Dufitanye imibanire myiza cyane”.

Ku wa gatatu ubwo yari hanze y’ibiro bye bya White House, Trump yabajijwe ibyo ateganya kuganira na Putin nibahura, maze abwira abanyamakuru ati: “Ibyo mubwira ntabwo bibareba”.

Muri iyi nama ya G20, biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa aza kubwira bagenzi be ijambo rikomeye ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Niyomugabo Albert/ Muhabura.rw

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years