Perezida Trump bishobora kurangira akubiswe kinubi bwa Kabiri muri Sena [AMAFOTO]
Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’Amerika bemeje umwanzuro w’ikirego bashaka gushyira kuri Perezida Donald Trump muri Sena, ikirego bita Impeachment mu Cyongereza.
Mbere y’itora, abadepite babanje kujya impaka ndende. Umukuru w’Umutwe w’Abadepite wa Congress, Nancy Pelosi, afungura izo mpaka, yavuze ko “Perezida Trump ari icyago ku buryo budasubirwaho.” Ati: “Turabizi twese ko perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashishikarije rubanda kwigomeka ku nzego z’ubutegetsi. Bafashe intwaro bagamije kurwanya igihugu cyacu twese dukunda.”
Pelosi, ati: “Abateye Capitol, ingoro y’inteko ishinga amategeko y’Amerika mu cyumweru gishize, si abantu bakunda igihugu. Ahubwo ni abaterabwoba. Amategeko agomba kubahana yihanukiriye. Ibyo bakoze ntibyaturutse mu kirere. Boherejwe na Perezida, abatumye “kurwana bahennye.” Pelosi, ati: “Amagambo akora ibara. Ukuri kurahenda. Bagomba kubiryozwa.” Yemeza ko Trump yashakaga “kugundira ubutegetsi ku ngufu.”
Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite yasabye abadepite kwemeza ikirego kuri Trump, ikirego cyo gushishikariza rubanda kwigomeka ku nzego z’ubutegetsi. Pelosi yasabye Sena, igomba kukiburanisha mu minsi iri imbere, kugihamya Trump.
Abadepite b’Abademokarate bose bafashe ijambo bagushije mu rya Pelosi. Bashimangira ko igitero cyamennye amaraso: cyaguyemo abantu batanu barimo umupolosi umwe mu bashinzwe kurinda Capitol. Abademokarate bavuga kandi ko igitero “cyari kigamije kwica Visi-Perezida wa Repubulika Mike Pence, n’umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite Nancy Pelosi,” nimero ya kabiri n’iya gatatu mu butegetsi bw’igihugu inyuma ya Perezida Trump. Bose bavuga ko abateye Capitol ari abanzi b’igihugu.
Abadepite b’Abarepubulikani hafi ya bose barwanyije ikirego bivuye inyuma. Bamwe, bati: “Abademokarate batangiye gushaka gukura Perezida Trump ku butegetsi ataranabutangira. Barabigerageje mu mwaka ushize birabananira. None n’ubu dore ibyo barimo!” Abandi Barepubulikani bamaganye ikirego bavuga ko inteko ishinga amategeko itakurikije inzira nyayo. Bayirega ko itakoze anketi, ko itigeze ihamagara abatangabuhamya, kandi ko itahaye uregwa, Perezida Trump, umwanya wo kugira icyo abivugaho.
Buri mudepite yahabwaga umwanya wo gutanga igitekerezo cye nta wundi umuvugiyemo. Bose bari bambaye udupfukamunwa. Bose kandi bahurije ku bintu bibiri: icya mbere, bamaganye bivuye inyuma igitero cyibasiye ingoro yabo, bakomera n’amashyi, bose bahagurutse, abapolisi bakigaragajemo ubutwari. Icya kabiri: nta n’umwe wigeze avuga ko amatora yibwe, nk’uko Perezida Trump ahora abivuga. Ahubwo bose bavuze ko Joe Biden azimikwa uko biteganyijwe kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.
Nyuma y’impaka, abadepite bakoze itora, bemeza ikirego n’amajwi 232, arimo icumi y’Abarepubulikani, ku 197 y’abatoye “OYA”. Bitandukanye no mu mwaka ushize, ubwo Abarepubulikani bose uko bangana, nta n’umwe uvuyemo, banze kwemeza ibirego by’Abadepite, mu rubanza rwa mbere baburanye na Perezida Trump muri Sena.
Nancy Pelosi ntiyatangaje igihe azagereza ikirego muri Sena.
Perezida Trump abaye perezida wa mbere na mbere mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika inteko ishinga amategeko igiye kuburanisha inshuro ebyiri. Ashigaje icyumweru kimwe kugirango manda ye ibe irangiye. Urubanza rwe muri Sena ruzaba yaravuye ku butegetsi, ariko Sena ntiratangaza igihe urubanza ruzatangirira. Icyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhabwa igihano cyo kutazongera burundu kwiyamamariza umwanya uwo ari wose unyura mu matora.
Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite yashyizeho itsinda ry’abadepite icyenda bazaba abashinjacyaha. Bakuriwe n’umunyamategeko Jamie Raskin, umwe mu bahagarariye leta ya Maryland muri Congress.
Abandi ni Diana DeGette wo muri leta ya Colorado, David Cicilline wo muri Rhode Island, Joaquin Castro muri Texas, Eric Swalwell wo muri California, Ted Lieu nawe wo muri California, Joe Neguse wo muri Colorado, Madeleine Dean wo muri Pennsylvania, na Stacey Plaskett uhagarariye ibirwa bya Leta zunze ubumwe z’Amerika byitwa Virgin, biri mu nyanja ya Caraïbes.
Umukuru w’inama nshingamateka y’Amerika Nancy Pelosi igihe abashingamateka bemeza ikirego ca Impeachement kuri Perezida Trump. Kw’italiki ya 13-01-2021