Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi ukwiye gusingizwa cyane

  • admin
  • 11/12/2016
  • Hashize 7 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi ukwiye gusingizwa cyane ngo agere aho agira umurengwe watuma yibwira ko inyungu ze zirusha agaciro igihugu yakabaye akorera.

Ibyo umukuru w’igihugu ari nawe muyobozi mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yabivugiye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016, mu nama nkuru ya Biro Politiki y’Umuryango mu muhango wo kwibuka indangagaciro zawo n’abatanze ubuzima bwabo mu kuziharanira.

Yasabye abanyamuryango kwitangira igihugu n’abagituye, avuga ko mu bayobozi bose nta n’umwe urusha agaciro u Rwanda nk’igihugu.

Ati “Hari abayobozi bamwe basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu bakwiye kuba bakorera n’inyungu zabo bwite. Akazi ka Leta ni ugukorera abaturage n’igihugu. Gukorera abaturage si impuhwe tubagirira ahubwo ni inshingano.”

Abanyamuryango ba FPR bibukijwe kubakira ku byo bamaze kugeraho, bityo bagashyiraho ingamba zafasha igihugu gukomeza gutera imbere no kwibukiranya icyo RPF ibereyeho cyatumye abantu bamwe batanga ubuzima bwabo abandi bakanabubura.

Akomeza agira ati “Mwiyumvemo inshingano zo kwita ku baturage ku buryo batagomba guhora babiruka inyuma babasaba ibyo mwagombye kubaha kandi ari uburenganzira bwabo, turi hano kwibukiranya indangagaciro za FPR, zatumye abantu bitanga kugera naho babura ubuzima, izo ndangagaciro tugomba kuziha uburemere zikwiye… Kuki twakwihanganira abakora kukigero cyo hasi y’ubushobozi bwacu? Ntitwakwemera ko ibigerwaho mu gihugu bigenda bisubira inyuma.”

Perezida Kagame, yabwiye abanyamuryango ba FPR ko bahuriye hamwe kugira ngo bubakire ku bimaze kugerwaho. Yagize ati “Tugomba guhora twibaza, twisuzuma, tukareba aho tugeze tugamije kunoza ibitaranoga bituganisha aheza.’’

Perezida Kagame yavuze ko ikintu gikomeye u Rwanda rumaze kugeraho ari uko nta munyarwanda aho yaba ari hose wumva ko Leta yamuziza icyo aricyo, abaturage bakaba babyuka bajya mu mirimo yabo itandukanye bazi ko umutekano n’uburenganzira byabo nta wabihungabanya.

Aha yibukije abayobozi ko gukorera igihugu bivuze gukorera abanyagihugu ukabaha serivisi, kandi bakabifata nk’inshingano n’ukosa bakamugarura mu murongo.

Umwe banyamuryango ba FPR-Inkotanyi Prof Shyaka Anastase, mu kiganiro yatanze ku bikorwa bimaze kugerwaho n’uyu muryango, byabaye umusemburo w’impinduka nziza mu ruhando mpuzamahanga,Yagize ati “Ibyagezweho byose byagiye bishingira ku mpanuro za Perezida Kagame zirimo ubumwe, kubahiriza inshingano no kureba kure, kandi byatumye haterwa intambwe ikomeye, gukorera hamwe bimaze kuba umuco mu nzego zitandukanye haba muri leta, mu bikorera no mu miryango itari iya leta. Nubwo byari bigoye ubwo FPR yajyaga ku buyobozi, igihugu cyacu cyaje guhinduka isoko abandi bavomaho amasomo.’’

Mu biganiro byabereye muri iyi nama, birimo ibigaragaza icyerekezo cy’igihugu cyo mu mwaka wa 2050, uburyo bwo kurenga imbogamizi zose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye n’ibindi.


Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi ukwiye gusingizwa cyane ngo agere aho agira umurengwe watuma yibwira ko inyungu ze zirusha agaciro igihugu yakabaye akorera.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/12/2016
  • Hashize 7 years