Perezida Paul Kagame yashimye umusanzu ukomeye w’Afurika y’Epfo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye umusanzu ukomeye Afurika y’Epfo yatanze mu rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda mu myaka 16 yakurikiye ihagarikwa rya Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cy’ubuyobozi bwa Nelson Rolihlahla Mandela hagati y’umwaka wa 1994 kugeza mu 1999 n’ubwa Thabo Mvuyelwa Mbeki wayoboye hagati y’umwaka wa 1999 n’uwa 2008, Afurika y’Epfo n’u Rwanda byari bifitanye umubano w’agahebuzo.

Mu kiganiro yagiranye na SABC yo muri Afurika y’Epfo, Perezida Kagame yagize ati: “Mu gihe cya Mandela na Thabo Mbeki twari dufitanye umubano mwiza cyane. Ntabwo wari mwiza mu bundi buryo, ahubwo watangaga umusaruro.”

Yavuze ko kimwe mu byafashije u Rwanda mu kubaka iterambere ryishimirwa nyuma y’imyaka 30 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi, ari amahirwe Afurika y’Epfo yahaye u Rwanda yo kwakira urubyiruko no kurwongerera ubumenyi.

Yavuze ko muri icyo gihe u Rwanda rwohereje abanyeshuri benshi bajya kongera ubumenyi muri icyo gihugu, barimo abana b’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abana b’abakoze Jenoside.

Ati: “Twohereje umubare munini cyane ubarirwa mu magana kubera ko Afurika y’Epfo yoroheje inzira y’ibiganiro ndetse n’uko abantu bakwiriye kujyayo; twabishyuriraga amafaranga y’ishuri ku rwego rw’abaturage b’Afurika y’Epfo. Nta bibazo bya viza byari bihari, wari umusanzu ukomeye cyane ku byo dufite uyu munsi mu birebana n’iterambere.

Nyuma y’aho ngo ibintu byahindutse mu kanya nk’ako guhumbya ubwo umubano watangiraga kuzamo agatotsi katurutse ku Muyobozi wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda waguye muri Afurika y’Epfo.

Icyo gihe Rwanda rwahanganye n’ikibazo cyo kuvuga ngo “ni ukubera iki umuntu wayoboye ubutasi yashoboraga kuba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi?”

Nanone kandi abo hanze y’u Rwanda bibazaga impamvu uwo muyobozi yahunze, ndetse umubano w’ibihugu byombi wazambye mu buryo bugaragara ubwo amahanga yashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu rupfu rw’uwo muyobozi wishwe n’abantu batazwi i Johannesburg ku wa 31 Ukuboza 2013.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hajemo igitotsi yifuza kubona umubano w’ibihugu byombi wongera gusubira ku murongo.

Hagati aho amakuru agera kuri Imvaho Nshya ashimangira ko Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kigali aho ari mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bazahagararira ibihugu byabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na SABC, Perezida Kagame yabajijwe ku mutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yakomoje no ku ngabo z’Umuryango w’Ubufuku w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) zoherejwe muri icyo gihugu, asobanura ko byari kuba byiza kurushaho iyo izo ngabo ziza zigakorana n’izari zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasrazuba.

Ingabo z’Afurika y’Epfo muri RDC zoherejwe mu butumwa bwa SADC zihanganye n’inyeshyamba za M23 Perezida Kagame ashimangira ko izo nyeshyamba zitakabaye zaranavutse iyo habaho gukemura ikibazo cya Congo haherewe mu mizi.

Yavuze ko M23 idakwiriye kureberwa ku mubare w’inyeshyamba ziyibarizwamo ahubwo ikwiriye kureberwa mu kibazo gikomeye cyahejeje ishyanga ibihumbi amagana by’abaturage ba Congo babuzwa uburenganzira ku gihugu cyabo kubera ivangura na Politiki ishingiye ku moko.

Muro bo harimo abasaga ibihumbi 100 bamaze mu Rwanda imyaka irenga 23, kimwe no mu binfi bihugu binyuranye ku Isi. By’umwihariko ibyo mu Karere n’Afurika muri rusange.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 4 weeks