Perezida Paul Kagame azitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni wa Uganda

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni

Perezida Paul Kagame azitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Museveni wa Uganda. Umuhango wo kurahirira kuyobora igihugu cya Uganda uteganyijwe tariki ya 12 Mata 2016, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bamaze kwemeza ko bazitabira ibyo birori.

Iyi nkuru itangazwa n’ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda kitwa bukedde.com gikomeza kivuga ko usibye Perezida Paul Kagame abandi bamaze kwemeza ko bazitabira uyumuhango wo kurahira, barimo Perezida w’afurika y’epfo Jacob zuma, Perezida wa Tanzania John Pombe Mgufuri, Perezida Muhammed Buhari wa Nigeria na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Uyu muhango uje nyuma y’aho Perezida Museveni atsindiye urubanza yari yarezwemo n’umukandida wari wiyamamaje ku mwanya wa Perezida Amama Mbabazi yari yatangiye ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga ahakana ibyavuye mu matora aho ashinja Perezida Museven kwiba amajwi no kuba yaratanze ruswa mu gushaka amajwi ubwo yiyamamazaga.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years