Perezida Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame agiye kugirira urunzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda aho azabonana na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, intego y’uru ruzinduko ni ukuganira ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hatagi y’ibi bihugu byombi.Uru ruzinduko ruteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, aho aba bakuru b’ibihugu byombi bazahurira mu nyubako yitwa state House iri Antebe.

Aya makuru yemejwe muri iki gitondo n’umuvugizi w’ingoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda Don Wanyama avuga ko urwo ruzindu koko ruhari

Don Wanyama yagize ati”Perezida Paul Kagame w’Urwanda ategerejwe ejo muri Uganda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara umunsi umwe.”


Abicishije Ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamakururu akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki muri aka karere, Andrew M.Mwenda, avuga ko aba bakuru b’ibihugu bazahurira i Antebbe muri Uganda.

Yagize ati “Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’umunsi umwe muri Uganda aho azabonana na Perezida Museveni i Antebbe, ejo ku cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018, bizaba ari ugusubukura ibiganiro bagiranye i Addis Ababa muri Gashyantare, intego ikaba ari ugushakira hamwe igisubizo cy’ibibazo ibihugu byombi bifitanye.


Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rugiye kuba nyuma y’itsinda ryari ryoherejwe na Perezida Museveni mu Rwanda, rinamutegurira uruzinduko yari afite i Kigali, mu nama ya AU. Uruzinduko Museveni yari afite yaje kurusubika mu mpera z’icyumweru gishize, atangaza ko ari impamvu z’akazi.

Iri tsinda ryari ryaje kumwakira i Kigali, ryatangaje ko ryagiranye ibiganiro byiza na Leta y’u Rwanda, nk’uko ikinyamakuru chimpreports cyabitangaje, ngo iri tsinda ryagiranye ibiganiro bitanga icyizere n’abayobozi b’u Rwanda, mbere y’uko risubira muri Uganda bimaze kumenyakana ko Museveni atazitabira inama ya AU i Kigali.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiye kuvugwa mu binyamakuru kuva mu mpera za 2017, aho byatangazwaga ko Abanyarwanda bari muri iki gihugu bafatwa bagafungwa, abandi bakagirirwa nabi, bamwe banitwa intasi z’u Rwanda, mu gihe Uganda yo yarushinjaga gushimuta impunzi zabuhungiyemo, ubutasi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years