Perezida Obama yasabye ko u Burindi bwava mu bihugu bafitanye amasezerano

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years

Ikinyamakuru D.W dukesha iyi nkuru ivuga ko kuvana u Burundi mu bucuruzi na Amerika bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Akarere ka Afurika y’iburasirazuba

Mu ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko Obama yagize ati: ” By’umwihariko gufata nabi abatavuga rumwe na Leta, harimo kubica, kubatoteza, kubafunga no kubakatira ibihano bikabije byatumye umwuka ukomeza kuba mubi guhera mu matora yasubije ku butegetsi Nkurunziza muri uyu mwaka.”

Amerika ivuze ibi nyuma y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo wavuze ko ushobora guhagarika inkunga kubera ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi.

Kugeza ubu mu mujyi wa Bujumbura haracyavugwa ubwicanyi kuva Perezida yatsindira amatora yo kuyobora manda ya gatatu ataravuzweho rumwe

Bunyoni yanatangaje ko polisi yasohoye impapuro zo guta muri yombi abantu 3.519 zikoherezwa muri parike hirya no hino mu Burundi, ndetse ko abantu 3188 bafunzwe.

Yanditswe na taget9@yahoo.com/muhabura.rw

  • admin
  • 31/10/2015
  • Hashize 8 years