Perezida Nkurunziza ntiyishimiye uburyo amabaruwa yandikiranye na Museveni yagiye ku karubanda

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, Jean Claude Ndenzaho yemeje ko iby’uko sebuja yandikiye mugenzi we wa Uganda Perezida ndetse nawe aramusubiza, ariko ko bitabashimishije kuba ibaruwa yamwandikiye yaracicikanye mu bitangazamakuru.

Ndenzaho yatangaje ibi mu kiganiro Leta y’u Burundi yagiranye n’abanyamakuru cyo kuwa 15 Ukuboza 2018, aho yemeje ko ayo mabaruwa abakuru b’ibihugu bagiye bayohererezanya ariko ko uburyo yagiye akwirakwizwa atari bwo.

Yagize ati “Ayo mabaruwa niyo ariko uburyo yagiye akwirakwizwa sibwo, turimo guperereza uburyo ariya mabaruwa yageze kuri abo bantu by’umwihariko ataranagera ku bo yandikiwe, ubundi ibaruwa umukuru w’igihugu yandikiye undi igezwa kuri uwo mukuru w’igihugu wenyine, niwe umenya uburyo ari buyisubize ariko ibirimo kuba bigaragaza ko hariho ubujura budasanzwe”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko abashyize aya mabaruwa hanze, bakoze ubujura bukomeye binjira mu mabanga y’abakuru b’ibihugu.

Ati “Ibihugu bimwe na bimwe birimo gutunganya amategeko yo kurwanya ubwo bujura ariko ni ubujura bukorwa wenda urimo kwandika ku mashini yawe umuntu akakwiba ibyo wanditse cyangwa washyira amafaranga kuri banki umuntu akayakwiba”.

Ndenzaho ashimangira avuga ko nta gushidikanya kundi ko ariya mabaruwa ariyo y’umwimerere.

Ati”Ntihagire ukekeranya ariya mabaruwa niyo, si umuntu wiyise umukuru w’igihugu, ni abakuru b’ibihugu bandikiranye, niko byagenze”.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko ibaruwa Nkurunziza yandikiye uwa Uganda yashyikirijwe Museveni ku wa kane tariki 22 Ugushyingo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira.

Uyu minisitiri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jean Bosco Barege, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Evariste Ndayishimiye ndetse n’uwitwa Emmanuel Manirakira.

Ndenzaho atangaza kandi ko iyi baruwa Nkurunziza yandikiye Museveni yagarukaga cyane ku kugaragaza ukuri ku mibanire y’u Burundi n’ibindi bihugu byo mu karere cyane cyane cyane ibihugu bituranyi.

Perezida Museveni asanzwe ari umuhuza mu biganiro by’Abarundi, n’ubwo Perezida Nkurunziza akomeje kumwiyegereza cyane cyane muri iyi minsi u Burundi bukomeje kugarizwa n’ibibazo by’urudaca, Museveni amusaba gushyikirana n’abamurwanya.

Perezida Pierre Nkurunziza yari yandikiye mugenzi we wa Uganda nk’umuyobozi wa EAC, amutangariza ko atazicarana n’abagerageje kumuhirika ku butegetsi mu 2015.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida Nkurunziza yavuye ku izima avuga ko atazongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020, nk’uko na Museveni yabimusabye akaba amushishikariza no kuva ku izima akemera gushyikirana n’abamurwanya barimo n’abari bagiye kumuhirika ku butegetsi muri Gicurasi 2015.

Ku rundi ruhande, kuri ibi byo kwicarana n’abo batavuga rumwe,Perezida Museveni we aherutse gutangaza ko azishimira kuganira n’abo batavuga rumwe bityo ibi bikazaba ari urugero rwiza azaba ahaye mugenzi we w’u Burundi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years