Perezida mushya wa FIFA yagaragaje imigambi myiza afitiye Afurika mu mupira w’Amaguru

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi yatangaje ko umugabane wa Afurika ugomba kongererwa umubare w’ibihugu biwuhagararia m mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, Uyu muyobozi wa Fifa kandi yemeje ko byibuze Afurika igiye kongererwa ibihugu bibiri ku mubare w’ibyari bisanzwe byitabira imikino ya nyuma y’Igikome cy’Isi.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Nigeria aho yavuze ko Afurika igomba kongererwa amakipe abiri mu gihe iki gikombe cyazazamurwa kigashyirwa ku makipe 40, Kimwe mu byo yahavugiye bigashimisha abatuye uyu mugabane ni uko ubwo igitekerezo cyo kuzamura umubare w’amakipe yitabira imikino ya nyuma y’igikombe cyisi cyizashyirwa mu bikorwa, Afurika izongererwa ibihugu bibiri. Kugeza ubu amakipe yitabira iyo mikino ni 32. Muri ayo 32 Afurika iba ihagarariwe n’amakipe atanu gusa. Perezida wa Fifa Yanabonanye na Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya Supersport, Gianni Infantino usigaye ari perezida wa FIFA guhera mu kwezi k’ Ukwarira

Aganira n’itangazamakuri I Abuja Infatino yagize ati “ndizere ko mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yo muri 2026, tuzaba dufite amakipe 40. Muri ayo umunani azaba yiyongereyeho, nibura abiri azaba avuye muri Afurika” yongereye ho ko ibiganiro n’ibitekerezo kuri iyi ngingo bikirimbanyije ngo ariko yiyumvamo ubushobozi bwo kubyemeza buri wese. Muri urwo ruzinduko kandi yari aherekejwe n’umunyamabanga mukuru we ari we Fatma Samoura bakaba barabonanye n’abayobozi 18 b’amafedarasiyo ya ruhago muri Afurika ar nako barebye umukino wa nyuma wa national youth tournament.

Infantino kandi yanabonanye na perezidawa Nigeria Muhammadu Buhari. Infatino agereranya perezida Buhari nk’inshuti ya ruhago. Yavuze ko afata Nigeria nk’ibuye fatizo ryubatse umupira wa Afurika. Yagize ati “Mbona Nigeria nk’ibuye fatizo ryubatse umupirawa Afurika,n’ubwo hagikenewe ibikorwaremezo, umutekano ndetse n’umutuzo byo kubishimangira.” N’ubwo avuga ibi ariko nta wakwiyibagiza ko iyi Nigeria imaze inshuro ebyiri zikurikirana ititabira imkino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/07/2016
  • Hashize 8 years