Perezida Museveni yijeje ibitangaza abaturage b’I Kiruhura

  • admin
  • 15/01/2016
  • Hashize 9 years

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda bwana Yoweli Kaguta Museveni yasezeranije abatuye mu gace ka Kiruhura ko azabubakira ibitaro bya Rusheshe ubwo azaba amaze gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda itaha.

Ibi Perezida Museveni yabyemereye aba batuye mu karere ka Kiruhura ubwo yajyaga kwiyamamaza muri aka gace ka Nyabushozi ubwo bamwakiranaga ibyishimo ndetse bose bakamwereka ko bamushyigikiye ndetse aba baturage bakaba baremereye Museveni ko bazamuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.


Perezida Museveni yabijeje kububakira ibitaro bya Rushere

Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya NRM kandi yanemereye aba baturage ko ashaka kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse akanabafasha mu buryo bwo kwiteza imbere ndetse anatangaza ko imiryango yose isabwa kwitabira uburyo bwo guhuza ubutaka no guhinga mu buryo bwa kijyambere na Leta ikabona uburyo inyuzamo ubufasha bugenerwa abo bahinzi borozi.


Museveni yijeje abatuye i Kiruhura ko azababera Imboni

Perezida Yoweli K. Museveni yongeye gushimira cyane abaturage be by’umwihariko abatuye aka karere ka Kiruhura ndetse abizeza ko atazabatenguha nk’uko yahoze ababera imboni nziza.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/01/2016
  • Hashize 9 years