Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa mugenzi we w’Uburundi Nkurunziza

  • admin
  • 27/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko inama y’uyu muryango iteganyijwe kuri uyu Wagatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 izaba binyuranye n’ubusabe bwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza wasabye ko iyi nama yakwigizwa imbere.

Amakuru ducyesha Chimpreports avuga ko Nkurunziza yatangaje ko Uburundi bwamenye ko iyi nama izaba bukererewe kuko ibaruwa yasinyweho tariki 30 Ukwakira igera kuri ambasade y’ Uburundi tariki 19 Ugushyingo ariko yageze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse na Nkurunziza tariki 21 Ugushyingo.Bityo ngo Uburundi ntabwo bwabonye umwanya uhagije wo kwitegura neza.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe ,Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.

Muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni harimo ahagira hati“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,”.

Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.

Yagize ati “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”

Perezida Museveni avuga ko ibyo mugenzi we Nkurunziza avuga aribyo gusa ngo ntibyatuma asubika inama y’abakuru b’ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba ’EAC’.

Perezida Museveni Ati “Birashoboka yaba ari mu kuri ku buryo twateguye gusa sinemera kuba nasubika inama. Nk’umuyobozi wa EAC, nzi ibigezweho.”

Perezida Museveni kandi yibukije Nkurunziza ko itariki y’iyi nama yemejwe n’akanama k’abaminisitiri bo muri EAC bityo ko byari bizwi neza igihe izabera.

Ati “Ibi byose byamenyeshejwe abagize umuryango wa EAC. Uburundi bwari buhari. Ntitukabe abacakara ba za gahunda.”

Nyuma yo kugerageza guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza yagiye hanze y’igihugu,ntasigaye akunda kujya hanze yacyo.Cyera kabaye birashoboka ko iyi nama yazayitabira cyangwa se ntayitabire dore ko asa n’uwatanze imbogamizi n’ubwo zitewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/11/2018
  • Hashize 5 years