Perezida Museveni yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 1 year
Image

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga  w’Ingabo za Uganda (UPDF) Yoweli Kaguta Museveni, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru 10 barimo barimo Gen. Edward Kalekezi Kayihura (Kale Kayihura) wabaye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Uganda. 

Abandi  bagiye mu koruhuko cy’izabukuru ni Lt Gen James Nakibis Lakala, Maj Gen Sam Wasswa Mutesasira, Maj. Gen Joseph Arocha, Maj Gen David Wakalo, Brig Austine Kassatwoki Kamanyire, Brig Steven Oluka, Brig Frank Katende Kyambande, Brig Emmanuel Kwihangana, Brig Wilson Muhabuzi na Brig Ham Atwook.

Mu izina rya bagenzi be, Gen Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yashimiye Perezida Museveni ku bw’impanuro yabahaye, by’umwihariko amushimira kuba yaramubabariye ibyaha  byakabaye byaramucishije umutwe mu myaka itandatu ishize.

Perezida Museveni na we yashmye abo basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, abasaba kudasesagura no gushora mu mishinga mito ibafitiye inyungu bimwe mu byo bagenerwa mu gihe berekeje muri iki kiruhuko.

Yihanangirije itsinda ry’abasirikare bakuru 11 barimo na Gen Kale Kayihura, abasaba kwirinda gushora amafaranga yabo mu mishanga minini nk’amahoteli ,amashuri ndetse n’indi yabateza ibihombo.

Yagize ati: Mwakora akantu gatoya ariko mwizeye, nk’umugabo witwa Nyakana wo mu gace ka Fort Portal wumvise inama  agakoresha hegitari 12 z’ubutaka akinjiza miliyoni zirenga  240 z’amashilingi ku mwaka, ahereye ku nka umunani zamuhaga amata ndetse n’inkoko. Rero ubaye ufite hegitari 5 z’ubutaka aho ni ahantu hanini hagufasha kwinjiza menshi.”

Umuhango wo guherekeza abasirikare bagiye mu zabukuru wabereye muri Perezidansi ya Uganda iherereye Entebbe ku wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 1 year