Perezida Museveni yasabye impunzi za Sudan y’epfo gusubira iwabo

  • admin
  • 10/08/2018
  • Hashize 6 years

Ibiro ntaramakuru Reuters biratangaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yizeye ko impunzi zirenga miliyoni zikomoka muri Sudani y’epfo zigiye gusubira iwabo.

Aha ni inyuma y’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono n’abategetsi b’iki gihugu yo kurangiza intambara.

Reuters isubiramo amagambo ya Perezida Museveni ari mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bye agira ati”Twizeye ko tubifashijwemo n’umuryango w’abibumbye ukaduha ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze, izi mpunzi zasubira iwabo mu kwezi kwa mbere zikitabira igihe cy’ihinga zibyaza umusaruro igihe cy’imvura…”


Perezida Museveni yizera ko impuzi za Sudani y’epfo zataha mu kwezi kwa mbere

Abaturage ba Sudani y’epfo bagera hafi kuri miliyoni ebyiri bataye ingo zabo bahungira mu bindi bice bitandukanye by’iki gihugu, mu gihe abandi bangana gutyo bo bahungiye mu bihugu bituranyi.

Ku cyumweru, Perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo n’umukuru w’inyeshyamba Riek Machar bashyize umukono ku masezerano y’amahoro no gusaranganya ubutegetsi mu rwego rwo kurangiza intambara imaze imyaka itanu.

Umuryango w’abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga ishimira Uganda uburyo iha ikaze impunzi ziyigana.

Leta ya Uganda igenera isambu yo guhinga no kubakaho impunzi zo muri Sudani y’epfo mu kuzifasha gutangira ubuzima bushya.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/08/2018
  • Hashize 6 years