Perezida Museveni Azakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu Bigize EAC izigirwamo ibibazo bikomeye

  • admin
  • 16/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu cyumweru gitaha , i Kampala muri Uganda hazabera inama ikomeye y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Nk’uko uwo muryango wabitangarije abanyamakuru, iyo nama izarebera hamwe aho ibikorwa by’iterambere bigeze, n’ikibazo cy’ibiganiro bihuza Abarundi.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Ambasaderi Liberat Mfumukeko yavuze ko iyo nama y’abakuru b’ibihugu izibanda ahanini kw’iterambere muri rusange.

Yavuze kandi ko hazaba harimwo n’umwiherero wabo wo gushaka imfashanyo mu byerekeranye no kubaka imihanda ihuza ibihugu, muguteza imbere ibiyaga nka Tanganyika na Victoria, hamwe n’igice cy’ubuzima bw’abantu. Ambasaderi Liberat Mfumukeko yongeyeho ko n’ikibazo cy’ibiganiro bihuza Abarundi kiri ku rutonde mu bizigirwa muri iyonama.

JPEG - 94.4 kb
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Umuhuza Benjamin Mkapa azatanga icyegeranyo cy’aho agejeje igikorwa yahawe n’akarere cyo kuba umuhuza mu kutumvikana kwa politike mu Burundi. Ni mu gihe ibiganiro biheruka mu kwezi kw’12 k’umwaka ushize, byarangiye nta masezerano abonetse nk’uko byari byitezwe.

Mfumukeko yavuze ko Benjamin Mkapa mu cyumweru gishize yahuye n’umuhuza mukuru ari we Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, Usanzwe Ayobora inama y’abakuru b’ibihugu bagenzi be. Yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu ariyo izatanga ikindi cyerekezo cy’ukuntu ibindi biganira bizakorwa.

Iyo nama y’abakuru b’ibihugu igiye guhura mu gihe hari ukutumvikana hagati y’ibihugu bimwe na bimwe bigize uwo muryango. Mu minsi ishize havuzwemo kutumvikana hagati y’u Rwanda na Uganda ari naho hazabera iyo nama. Haracyari kandi ingorane z’imigenderanire hagati y’Uburundi n’u Rwanda.

JPEG - 99.4 kb
Perezida w’Afurika y’unzebumwe Paul Kagane na Mugenziwe Kaguta Museveni

Mfumukeko, yavuze ko nta narimwe mu muryango hazigera habura utubazo. Nyamara yizeye ko abakuru b’ibihugu nabo bahora bari maso kugirango bashakire umuti izo ngorane.

Yagize ati “Ndabyizeye kandi ndabizi ko uyu muryango ushobora Gushakira umuti amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’Ibihugu biri muri uyu muryango . Ikibyerekana n’uko harimo harandikwa n’amategeko azagenga umuryango wose nk’igihugu kimwe.”

Abakuru b’ibihugu bose bamaze kwemerera umuryango wa Afurika y’uburasirazuba ko bazitabira iyo nama abandi bakazohereza intumwa zizabahagararira . Izaba ari inama y’abakuru b’ibihugu ibaye kunshuro ya 19, umwiherero nawo uzaba ubaye kunshuro ya 4 mu byerekeye n’inyubako n’ibikorwa rusange

Yanditswe na Salongo Richard

  • admin
  • 16/02/2018
  • Hashize 6 years