Perezida Mugabe yakuwe amata ku munwa

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mugabe,Umuperezida ukuriye abandi bose ku isi yamaze gutakarizwa icyizere na OMS aho yisubiyeho ku cyemezo cyo kugena Robert Mugabe nk’umukorerabushake wayo.

Uretse kuba akuriye igihugu cya Zimbabwe nk’umuyobozi wacyo ni n’umukuru w’abaperezida bose ku isi mu myaka kuko niwe ubaruta bose,gusa uyu mukambwe ibye biragenda bigana ahasa n’umukara kuko kugeza ubu Ishami rya LONI rishinzwe ubuzima ku isi, OMS, ryisubiyeho ku cyemezo cyo guha perezida Robert Mugabe umwanya wa ambasaderi w’umukorerabushake kubera kuvugwaho igitutu.

Mu itangazo umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yasohoye mbere y’uko mbere yari yabanje gushimagiza Zimbabwe kubera kwitangira urwego rw’ubuzima yagize ati:”Numvise nitonze abantu bose bagaragaje impungenge”.

Ariko abanega Bwana Mugabe cyane bavuga ko urwego rw’ubuzima muri Zimbabwe rwangiritse cyane ku butegetsi bwe, harimo no kuba abakozi batishyurwa ndetse n’ibura ry’imiti.

Nyuma y’ibi BBC itangaza ko byatumye umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu , Doug Coltart ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter abaza OMS uburyo yagennye umuntu nka Bwana Mugabe “kuba ambasaderi mu rwego rw’ubuzima, kandi yarangije urwo rwego mu gihugu cye”.

JPEG - 178.9 kb
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS

Abandi bakoresha Twitter nabo bahise batera hejuru maze babaza Oms impamvu yaha kuyihagararira umuntu ubura kwivuriza mu gihugu cye maze ahubwo akajya kwivuriza mu mahanga aho guteza ubuvuzi imbere mu gihugu cye.

Abantu banyuranye hirya no hino bakiriye gute icyi cyemezo cya OMS?

Guverinoma y’Ubwongereza yasobanuye icyo cyemezo cya OMS nk’”igitangaje kandi kibabaje” kubera politike yo kutihanganira uburenganzira bwa kiremwamuntu ndetse itanga impuruza ko ibi bishobora kubangamira gahunda z’ubuzima za OMS.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko yagize ngo ni “ikinyoma cyo ku munsi wo kubeshya”, mu gihe minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko ibi “bitandukanye n’amatwara y’Umuryango w’Abibumbye yo kubaha uburenganzira bwa kiremwamuntu no guha agaciro ubuzima”.

Perezida wa Zimbabwe amaze igihe yotswa igitutu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, EU, kubera ihungabanywa ry’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Nyuma yo kwamaganwa cyane, ku wa Gatandatu Dr Tedros yari yavuze ko “ari kongera gutekereza ku buryo bwo kubahiriza indangagaciro za OMS”.

Dr Tedros ni we mu nyafurika wa mbere uyoboye OMS. Yatowe mu kwa Gatanu agamije kuvugurura uru rwego rufatwa nk’urukoreshwa mu nyungu za politike.

Twabibutsa ko Perezida Robert MUGABE wa Zimbabwe kugeza ubu afite imyaka 93 ,akaba yari yagenwe hagamijwe ko yafasha kurwanya indwara zitandura zirimo nk’umutima ndetse na asima [asthma],icyakora kuvugwaho igitugu bikaba byamukuye amata ku munwa.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years