Perezida Magufuli nawe yemeje ko impunzi z’Abarundi zigomba kuva ku butaka bw’igihugu cye

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Tanzaniya, John Magufuli, yabwiye impunzi z’Abarundi ziri muri icyo gihugu ko u Burundi bumaze kugira umutekano bikwiye ko botahuka iwabo ku neza.

Ni mu ruzinduko Prezida Magufuki yakoreye ahari impunzi z’Abarundi ziri mu karere ka Tanganyika mu ntara ya Katavi, hafi y’umupaka wa Tanzania n’u Burundi.

Prezida Magufuli yifashishije amateka yo muri bibiliya yagize ati: “Na Yezu yahungiye mu Misiri ariko nyuma arahunguka ajya kwigisha ijambo ry’Imana iwabo.

Yakomeje agira ati “Uturere mwavuyemo dutangiye gutekana, mushobora guhunguka mu mahoro.Ntukarwanire kuba impunzi.Ariko kandi ntimurwanire guhabwa ubwenegihugu kandi igihugu canyu gihari.

Magufuli yongeyeho ko bamaze guha ubwenegihugu 120,000,ngo bityo rero mu gihe igihugu (cy’u Burundi)cyatekanye ntibikwiye gukomeza.

Yasabye izo mpunzi kwima amatwi abazishuka kudataha ngo kuko babyungukiramo, azibwira ko icyo zahunze mu gihugu ycazo cyashize.

Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya yabwiye izo mpunza ko igihugu cye kidashobora kuba ahantu ho guhungiramo ibihe byose.

Yanavuze ko kuba Tanzaniya yakira abayihungiyemo, bidasobanura ko bahita baboneraho umwanya wo guhohotera abaturage bibereye iwabo.

Yagize ati: “Igihugu cyacu nticyaremewe kuba ubuhungiro bw’abantu bose. Tubikora ku mutima wa ki muntu. Ariko ubwo buntu bwacu ntibukwiye kuba intandaro y’ibyago ku baturage (ba Tanzaniya).

Akomeza agira ati “Umuntu yihingira itabi, akarizira. Umuntu afata urugendo muri bisi, igategwa imitego…. Hari n’ubundi bwicanyi bw’agabomera bunwa ata handi buraba kw’isi, aho umuntu akubitwa umusumari mu mutwe.”

Tanzaniya yari yahaye impunzi z’Abarundi ziri muri icyo gihugu kugeza tariki ya mbere z’uku kwezi ku Ukwakira ko zizaba zatashye, bitakubahirizwa zigatahanwa ku ngufu.

Amatangazo yaramanitswe mu nkambi zicumbikiye Abarundi, ndetse mbere ya byose n’ibikorwa bisanzwe bitunze izo mpunzi birahagarikwa.

Amashyirahamwe mpuzamahnanga y’abagiraneza arimo n’irishinzwe impunzi HCR, yamaganye uwo mwanzuro wa Tanzaniya wo gucyura impunzi ku ngufu.

Tanzaniya ariko yuvuze ko yubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi yo mu 1951, abuza gutacyura umuntu ku ngufu.

Itariki ya mbere Ukwakira 2019 yarageze ariko ntawe batahanye ku ngufu, usibye abagera hafi ku 1000 batashye ku bushake, Tanzaniya ivuga ko icyo gikorwa kizakomeza.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/10/2019
  • Hashize 5 years