Perezida Macron yongeye kwibasirwa n’umuturage wamuteye igi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wambere tariki 27 Nzeri 2021, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gukorerwa amarorerwa ubwo yaterwaga igi, ariko ku bw’amahirwe ntiryamufata mu isura nk’uko uwariteye yari yabigambiriye.

Amashusho yashyizwe hanze n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, yerekanye Bwana Macron ari mu kivunge cy’abantu, agenda abaramutsa. Umwe muri abo bantu yahubutse nk’iyagatera arekura igi, ku bw’amahirwe rifata ku rutungu rwa Nyakubahwa Macron umaze kumenyerwa n’abaturage.

Abashinzwe umutekano wa Perezida (Republican Guards), bihutiye gukingiriza Macron, ari nako bihutira guta muri yombi uyu wagambiriye kubangamira umutekano w’uyu munyacyubahiro.

https://twitter.com/i/status/1442433246415970304

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2021, Perezida Emmanuel Macron nabwo yari yakubiswe urushyi mu isura n’umwe mu bagabo n’ubundi bari mu kivunge aho yasuhuzaga abantu, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Ubufaransa. Uyu mugabo yarafashwe ajyanwa mu butabera, akatirwa igifungo cy’amezi ane, abenshi bemeje ko kidakwiriye umuntu wubahutse umunyacyubahiro wo hejuru nka Macron.

Perezida Emmanuel Macron yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu Mujyi wa Lyon aho yari yasuye abaturage bishimiraga urujya n’uruza mpuzamahanga rw’ibiribwa nk’uko byanditswe na Aljaezra.

Mu Bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi byo gusagararira abayobozi bakuru. Bamwe babifata nko kwisanzura (Democracy), abandi bakabifata nko guta umuco bimwe mu kinyarwanda bise “kuguha Jali ukiyongererabo Butamwa na Ngenda”.

Benshi mu bakora ibi, babikora bagamije kwandika amateka, kuko uretse kuba Isi yose ihita imumenya, anajya mu mateka y’abantu bakoze ibihabanye n’iby’abandi kuko bandikwa nk’abagerageje kubangamira Abakuru b’Ibihugu.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/09/2021
  • Hashize 3 years