Perezida Macron yaciye bugufi yemera uruhare rwe mu cyateje imyigaragambyo yangije byinshi mu gihugu cye

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years

Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Emmanuel Macron yaciye bugufi kandi asa n’uwihagazeho ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ubwa mbere kuva imyigaragambyo yahungabanyije igihugu yatangira.

Ibi Perezida Macron yabitangaje ejo ku wa Mbere tariki 10 Ukuboza aho yemeye ko ariwe yabaye imbarutso yatumye imyagaragambyo yaduka mu gihugu cye yanasize iyogoje bimwe mu bikorwa remezo by’iki gihugu ndetse no kwangiriza isura nziza y’umujyi wa Paris.

Yagize ati “Ndemeye uruhare rwanjye mu byabaye. Nshobora kuba hari abo amagambo yanjye yababaje,

Yaremeye kandi ko itegeko ryo kuzamura amisoro ritabaye umwanzuro mwiza.

Ariko Macron yavuze ko uwo mujinya umaze ibyumweru bine ari ingaruka ku bibazo abanyagihugu bari bamaranye imyaka 40, cyane cyane, abataba mu mijyi.

Perezida yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bibangamiye ubukungu hamwe n’umubano w’abaturage.

Iyo myigaragambyo yasize imihanda yo mu murwa mukuru Paris no mu mijyi ikomeye ifungwa ndetse Abantu barenga 4,500 batawe muri yombi kuva itangiye.

Bamwe mu bitabiriye iyo myigaragambyo ndetse na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo Macron yavuze ari intambwe ya mbere nziza ateye, ariko bakavuga ko bataranyurwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/12/2018
  • Hashize 5 years