Kenya: Perezida Kenyatta yashimye Angola mu bibazo by’u Rwanda na Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yashimye Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço ukomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu guharanira ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) usubira ku murongo.

Perezida Kenyatta yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki ya 30 Nyakanga, ubwo yakiraga mu biro bye Intumwa yihariye ya Perezida Lourenço akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Angola Tete Antonio, wamushyikirije ubutumwa budasanzwe.

Yavuze ko ashima uburyo Perezida Lourenço yagaragaje ubuyobozi n’ubwitange mu nshingano zo kunga no guhuza u Rwanda na RDC yahawe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), muri iki gihe umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi biturutse ku mutekano muke uterwa n’inyeshyamba zirimo n’izihunganya umutekano w’ibihugu byombi.

Mu itangazo ryatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Kenya nyuma yo kwakira ubutumwa bwihariye bwa Perezida w’Angola, Perezida Kenyatta yagize ati: “Ni intambwe ishimishije imaze guterwa. Twizeye ko turimo kujya mu cyerekezo kizima. Dukwiye guharanira ko turimo kugendera ku mujyo umwe, buri wese amenyesha undi buri ntambwe irimo guterwa.”

Minisitiri Antonio yamenyesheje Perezida Kenyatta ko ibiganiro biheruka kubera i Luanda biyobowe na Perezida w’Angola, ibihugu byombi byiyemeje gushyiraho itsinda ry’ubugenzuzi ryigenga rizajya riharanira ko impande zombi zubahiriza ibikubiye muri gahunda yashyizweho n’Abakuru b’Ibihugu mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibuhugu byombi.

Perezida Kenyatta yashimye ko ubuhuza bwa Perezida w’Angola bwatangiye gutanga umusaruro nyuma y’ibiganiro bagiranye i Lisbon muri Portugal, ubwo habaga Inama ya kabiri y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Nyanja yabaye hagati y’’italiki ya 27 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga 2022.

Yakomeje avuga ko ibiganiro birimo kubera i Nairobi na byo bikomeje biyobowe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hakaba hari intambwe imaze guterwa nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bya EAC iheruka kubera i Arusha muri Tanzania

Umubano w’u Rwanda na RDC wongeye kuzamo kidobya guhera muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’igihe kirenga umwaka umwe ibihugu byombi byari bimaze kugaragaza ubushake bwo kuzahura umubano wamaze imyaka isaga 27 udahagaze neza bitewe n’impamvu zishingiye ku mateka y’umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda, mu minsi ishize, rwamaganye ibikorwa by’ubushotoranyi bya hato na hato byagiye bikorwa na RDC irushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23 ziharanira kubona uburenganzira mu gihugu cyazo.

Hatanzwe urugero ku bitero byagabwe ku wa 10 Kamena ahagana 11:55 ubwo FARDC yateraga ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ahitwa Gasiza mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yatangaga kandi n’izindi ngero zirimo ishimutwa ry’abasirikare babiri b’u Rwanda baje kurekurwa bigizwemo uruhare na Angola nk’umuhuza, ndetse ikagaragaza ko hari abayobozi bakuru muri Guverinoma no mu nzego z’umutekano za RDC badahwema gusaba abaturage kwibasira u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda muri rusange.

RDC yamenyeshejwe ko iryo cengezamatwara ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga rigamije kwibasira u Rwanda, hakaba hari n’impungenge zo kuba icyo gihugu cyarahaye ikaze inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zitahwemye kugerageza kugaba ibitero ku Rwanda.

Ibikorwa bigamije guhuza impande zombi byatangeye mu gihe Perezida wa REpubulika ya RDC Felix Anotione Tshisekedi Tshilombo, yemeje ko amahitamo y’intambara mu gihe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/07/2022
  • Hashize 2 years