Perezida Kagame yunamiye Umwamikazi Elizabeth II

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yiyunze ku bayobozi batandukanye ku Isi bunamiye Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II watanze ku myaka 96. 

Yishimiye ubuzima yabayeho ku Isi n’imyaka 70 yamaze ku ngoma yaranzwe no kubaka umurage mwiza mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Mu butumwa yanyujije ku mbiga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati: “Muri uyu mwanya w’agahinda k’itanga rya Nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth, turazirikana imyaka 70 y’ubuyobozi bwe mu bihugu bya Commonwealth. Commonwealth igezweho y’iki gihe ni umurage asize.

Nihanganishije mbikuye ku mutima, Myiricyubahiro Umwami (Charles III), Umwakikazi Camilla, n’Umuryango w’ibwami muri rusange ndetse n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza.”

Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza guhera muri Gashyantare 1952, akaba yarabonye impinduka zitandukanye zabaye ku gihugu cye no ku Isi muri rusange.

Ni umwe mu bami bashimiwe kugaragaza umwihariko n’ubwenge mu gihe kinini amaze ku ngoma, akaba atanze acyubashywe mu Bwongereza no mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abayobozi benshi bayoboye Isi bagiye bafata igihe bakajya guhura na we, kandi buri wese mu bahuye na we bamuvuga imyato kubera kamere ye n’uburyo yafashakaga buri wese mu bamugannye kumwisangaho.

Elizabeth yagiye ashyiraho gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko n’imiryango ikora ibikorwa by’ubugiraneza n’ubutabazi.

No mu Rwanda harimo, urubyiruko rwimshi rwishimira ibihe byiza rwagiranye na Elizabeth akiri mu bazima

Umwami Charles III yavuze ko urupfu rwa nyina yakundaga cyane rwateje agahinda gakomeye kuri we no mu muryango, anemeza ko kuba yavuye mu Isi y’abazima byumvikanye ku Isi yose.

Yagize ati: “Twashhenguwe n’itanga rya mama wari wahabwaga agaciro cyane kandi akunzwe. Ndabizi ko kumubura biza kumvikana mu Gihugu, mu Bwamu no muri Commonwealth, kimwe n’abatagira ingano ku Isi.”

Mu bihe biri imbere byo kunamira Umwamikazi Elizabeth II, Umwami Charles III yavuze ko yaba we n’Umuryango we uzakomeza gukura imbaraga mu buhanga bwo kumenya n’urukundo yabaraze.

Umwami n’umeamikazi Camilla, baragaruka i London kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byatangajwe n’Ingoro y’i Bwami ya Buckingham.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2022
  • Hashize 2 years