Perezida Kagame yongeye kwamaganira kure Raporo za Loni

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamaganiye kure ibyasohotse muri raporo y’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye ishinja u Rwanda kuba rutera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi.

Raporo yasakaye kuri uyu wa gatanu, ishinja u Rwanda ko rwatanze imyitozo ndetse n’inkunga y’ibikoresho ku nyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yanenze abasohoye iyi raporo yemeza ko abazisohoye bakarebye ikindi bakora kitari uguteza ibibazo. Yagize ati:”Abandika raporo za Loni ku Rwanda bakabaye bakora ibindi by’ingirakamaro aho kongera ibibazo bihari cyangwa guteza ibibazo bitigeze bibaho”. Yakomeje agira ati:” Icya ngombwa ni uko Abarundi bafata ibibazo bafite nk’ibyabo aho gutekereza ko hari ahandi biva.”

Si ubwa mbere imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bitandukanye bishinja u Rwanda gukorana bya hafi n’abashaka gutembagaza ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Ariko ibyo birego byose u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye. U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ibi birego biba bishingiye ku nyungu za politiki, bakagira inama iki gihugu yo kwishakira umuti w’iki kibazo ubwabo kuko ubushobozi buri muri bo.

Ibibazo by’umutekano muke byatangiye kugaragara mu gihugu cy’u Burundi kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize nyuma y’uko Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu itarakiriwe kimwe n’abanyagihugu, cyane abo batavuga rumwe. Izi mvururu zimaze guhitana abarenga 500 naho abarenga ibihumbi 250 bamaze guhunga igihugu bajya mu bihugu bituranye n’u Burundi nkuko umuryango w’abibumbye ubigaragaza
.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2016
  • Hashize 9 years