Perezida Kagame yongeye kugira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2024
  • Hashize 1 month
Image

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugira Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe muri iyi manda nshya y’imyaka itanu iri imbere. 

Ni mu gihe iso nshingano Dr Ngirente Edouard, yari asanzwe azikora guhera tariki 30 Kanama 2017, akaba ari we wabaye Minisitiri w’Intebe wa gatandatu w’u Rwanda. 

Mu nyaka irindwi yari amaze ari Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwada yageze kuri byinshi cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyiciro cya mbere cya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1).

Mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yari umukozi muri Banki y’Isi aho yari Umujyanama w’Nmuyobozi Nshingwabikorwa ashizwe ibihugu 20, nyuma yaje kugirwa umujyanama mukuru. 

Mbere yo kujya gukora muri Banki y’Isi, Dr Ngirente Edouard,  yabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda aho yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN). 

Tariki 30 werurwe 2011 mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemereye Dr Ngirente Edouard wari umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN guhagarika imirimo ye mu gihe kitazwi.

Tariki 27 Ukwakira 2009 mu nama y’Abaminisitiri yabaye, Dr Ngirente Edouard yagizwe umukozi wa MINECOFIN ushinzwe igenamigambi. 

Nyuma y’uyu mwanya, yahawe kuba Umujyanama mu by’ubukungu muri iyi Minisiteri, uyu mwanya yawuvuyeho asabye ubwe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr Ngirente Edouard, ni inzobere mu by’Ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite impamyabumenyi y’Ikirenga ( PhD). 

Amashuri abanza yayize i Rwahi, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, Amashuri makuru ayiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaje gusoreza kaminuza mu Bubiligi, aho yabaye mwarimu muri Kaminuza.

Dr Ngirente Edouard w’imyaka imyaka 51 y’amavuko avuka mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Coko hafi y’i Mbirima na Matovu. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/08/2024
  • Hashize 1 month