Perezida Kagame yizeye impinduka mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi

  • admin
  • 10/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, kibanze ku rugendo rwo kubohora u Rwanda, rwahawe ikerekezo gishya mu myaka 26 ishize.

Muri icyo kiganiro cyatambutse imbonankubone ku rukuta rwa instagram y’Umukuru w’Igihugu, iz’ikigo k’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA), kuri Radiyo na Tereviziyo by’u Rwanda, Perezida Kagame yatangaje ko yiteguye gukorana n’ubuyobozi bushya bw’u Burundi mu kugarura umubano mwiza.

Yavuze ko ibyo bizashoboka mu gihe Perezida mushya Evariste Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora u Burundi bazaba bafite ubushake bwo kugirana umubano mwiza n’u Rwanda.

Yagize ati: “Hari amateka yagiye agaruka cyangwa se akomeje, bigatuma abantu batagenderana uko bikwiye. Ariko icya ngombwa ni ugushaka uko ibyo byakemuka. Politiki itubwiriza ko abantu bakwiye kuba babana, bagahahirana. Ni byo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya, ari Perezida Ndayishimiye n’abo bafatanyije kuyobora, niba ariho aganisha twe ntazasanga tugoranye.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagiye ugira ibibazo bitandukanye mu mateka ariko wajemo kidobya by’umwihariko guhera mu mwaka wa 2015 ubwo bamwe mu Barundi bahungiraga mu Rwanda kubera umutekano muke waranzwe mu gihugu cyabo, biturutse ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batifuzaga ko uwari Perezida icyo gihe nyakwigendera Nkurunziza Petero, yiyamamariza manda ya gatatu ihabanye n’itegeko nshinga.

U Rwanda ntirwari kureka abaturage baruhungiyemo, ariko u Burundi ntibwashimishijwe n’icyo kemezo, ari na bwo bwagendaga bukwiza ibihuha ko u Rwanda rukomeje kubugabaho ibitero .

Mu mpera z’umwaka wa 2016 ni bwo uwari Perezida Petero Nkurunziza, yatangaje ko u Burundi bwiteguye guhagarika umubano n’ubuhahirane ubwo ari bwo bwose bufitanye n’u Rwanda, mu gihe cyose rutabusabye imbabazi ku byo rwakoze hagati ya 2015 na 2016.

Icyo gihe Nkurunziza yashinjaga Leta y’u Rwanda kugaba ibitero ku Burundi no gushyigikira ababurwanya, barimo Niyombare Godefroid wakoze kudeta tariki ya 13 Gicurasi 2015.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, igaragaza ko Abarundi icumbikiye ari abahunze baharanira gukiza amagara yabo bakaba biganjemo abagore n’abana badashobora gutera Igihugu bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Uretse Leta, abasesenguzi mu bya Politiki batandukanye bagaragaje ko iyo u Rwanda ruza kugira uruhare muri kudeda itajyaga gupfuba nk’uko byagenze ubwo Niyombare yiganzuranzurwaga kubera ko yisanze nta bundi bufasha afite bikarangira na we ahungiye mu mahanga.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye Abarundi barenga ibihumbi 60, barimo abenshi bahamya ko bazatahuka ari uko babonye igihamya kirenze kuba u Burundi bwabonye Perezida mushya, cyane ko na we ari umukandida w’ishyaka ryabateye guhunga Igihugu cyabo.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 10/07/2020
  • Hashize 4 years