Perezida Kagame yitabiriye inama y’ibihugu bya Afurika na Isiraheli
- 05/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu birindwi bya Afurika bitabiriye inama ku buhahirane no kurwanya iterabwoba ibahuza na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu.
Ni mu ruzinduko Netanyahu n’umugore we Sara bagiriye muri Uganda, rukaba ruzakomereza mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda. Abitabiriye iyo nama barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo. Pereizida Museveni yashimiye abakuru b’ibihugu bitabiriye ubutumire bwe anagaragaza ko bunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye, ati “Twagiranye ibiganiro bikomeye ku birebana n’umutekano ndetse n’ubuhahirane mu by’ubukungu.”
Tariki ya 4 Nyakanga 1976, ni bwo Ingabo za Isiraheli (Israel Defense Forces – IDF) zagabye igitero cy’amateka muri Uganda ku ngoma ya Idi Amin Dada mu rwego rwo kubohora abantu barenga 100 bari bigaruriwe n’ibyihebe by’Abanya-Palestine bifatanyije n’ibyo mu Budage. Minisitiri w’Intebe Netanyahu yasesekaye muri Uganda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 Isiraheri igabye iki gitero i Entebbe muri Uganda. Perezida Museveni yagaragaje ko mugenzi we Idi Amin yari mu makosa kugumana imfungwa za Isiraheli, yongeraho ko na Isiraheli yari mu kuri gushoza intambara yamaze iminota 50 gusa ngo ibohoze imfungwa zayo. Yagize ati “Nk’abaharanira ubwigenge, ntidushyigikira ibikorwa by’ubugwari byo kwigabiza abasivili nk’uko ibyihebe bibikora. Amashyaka aharanira ubwigenge arwana kubera impamvu kandi ntiyanyura mu nzira z’ibyihebe.”
Perezida Museveni yakomeje asobanura ko ubwo Isiraheri yateraga Uganda na we yarwanyije Idi Amin igihe kigera ku myaka itandatu kuko atumvaga imiyoboere ye, nubwo ibihugu by’ibikomerezwa byari bimushyigikiye. Yashimangiye ko kuri ubu ashyigikiye umubano wagutse w’igihugu ayoboye na Isiraheli kuko ibyabaye mu 1976 bikwiye kuba amahirwe aho kuba ikibazo, ndetse anasaba iki gihugu gushora imari mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuko bifite amahirwe menshi abereye ishoramari ryabyara umusauro ku mpande zose.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw