Perezida Kagame yitabiriye ihuriro rikomeye rizaganira ku mpinduka z’iterambere

  • admin
  • 21/06/2018
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame ari muri Ghana aho yitabiriye ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika. Iri huriro ryateguwe n’Ikigo Nyafurika kigamije Impinduka mu Bukungu (ACET) gifatanyije na Guverinoma ya Ghana rikaba ribaye ku nshuro ya kabiri.

Iri huriro ry’iminsi ibiri rigamije guha umwanya abikorera n’indi miryango itegamiye kuri leta ngo baganire ku buryo bagira uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’ubukungu ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame, ari kumwe na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida Daniel Kablan Duncan wa Côte d’Ivoire, baratanga ibitekerezo ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika ndetse no ku buryo bwakoreshwa mu kuzishyigikira cyane cyane bibanda ku ruhare rw’abashoramari n’abikorera bo ku Mugabane wa Afurika n’ab’ahandi ku Isi.



Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi baraza gufatanya n’Umuyobozi wa Dangote Group, Aliko Dangote hamwe na Visi Perezida wa Unilever, Yaw Nsarkoh mu kiganiro ku nyungu iva mu bufatanye hagati ya za leta n’abikorera hagamijwe kugera ku mpinduka zirambye no kuzisigasira.



Iri huriro rihurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera kugira ngo baganire kandi biyemeze kugira uruhare mu kongera imirimo ku mugabane wa Afurika, mu guteza imbere ishoramari, no mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.

Chief editor

  • admin
  • 21/06/2018
  • Hashize 7 years