Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yanyagiye Chelsea

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal FC yanyagiye Chelsea FC ibitego 5-0 mu mukino w’Umunsi wa 29 wa shampiyona, ikomeza gushimangira ko iri mu makipe yifuza kuzatwara Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza iheruka muri 2004.

Ni mu mukino w’Umunsi wa 29 w’Ikirarane wa Shamiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2024 kuri Emirates Stadium, imbere y’abafana barenga ibihumbi 60.

Arsenal yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ku buryo ku munota wa mbere Kai Havertz yari yatangiye kwegera izamu rya Chelsea nubwo icyo gihe yasifuwe kurarira.

Ibi ntibyahagaritse ba rutahizamu b’iyi kipe yari yakiriye umukino kuko ku munota wa kane gusa, yahise yinjiza igitego cya mbere cyashyizwemo na Leandro Trossard wahawe umupira na Declan Rice.

Igitego Arsenal yinjije cyahise cyuzuza ibitego 100 imaze gutsinda kuva uyu mwaka w’imikino watangira mu marushanwa yose yagaragayemo.

Nyuma y’iki gitego byagaragaraga ko abakinnyi ba Chelsea bari guhuzagurika kuko bashoboraga no kubona ikarita itukura ku ikosa Nicolas Jackson yakoreye Takehiro Tomiyasu.

Byasabye iminota 20 kugira ngo Chelsea itangire kwinjira mu mukino no gutangira gusatira izamu rya Arsenal.

Amahirwe agaragara yayabonye ku munota wa 29 ubwo Marc Cucurella yageragezaga gushyira umupira mu izamu ari mu rubuga rw’amahina, ariko ba myugariro ba Arsenal bawukuraho.

Igice cya mbere kitari cyiza kuri Chelsea, cyaranzwe no gusatirwa kuri yo cyane kubera amakosa y’ubwugarizi bwayo bwashoboraga no kwitsinda igitego ariko Đorđe Petrović yakomezaga kuba maso akayirinda kwinjizwa byinshi.

Muri iki gice Chelsea yatewe amashoti 13 agana ku izamu ryayo mu gihe yo yari yateye atanu gusa.

Igice cya kabiri na cyo cyatangiranye imbaraga kuko Arsenal yasatiriye cyane. Ku munota wa 49, Declan Rice yateye umupira Đorđe Petrović awushyira muri koruneri ariko mu kuyitera ivamo igitego cya kabiri.   

Ni igitego cyatsinzwe na Ben White wari uhagaze wenyine ku munota wa 52 ndetse n’amakosa y’ubwugarizi bwa Chelsea bwahuzagurikaga cyane, bigaragara ko buza kwinjizwa byinshi.

Nyuma y’indi minota itanu gusa, Kai Havertz yarushije imbaraga Marc Cucurella amuterana umupira mu izamu uvamo igitego cya gatatu ndetse cyongera n’icyizere cy’abakinnyi ba Arsenal.

Iki cyizere cyavuyemo ikindi gitego cya kane cyatsinzwe na Havertz watsindaga ikipe yavuyemo abifashijwemo na Bukayo Saka wamuhaye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

Ben White ni we washyizemo icya gatanu ku munota wa 70 ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu mukino, ashimangira intsinzi ya Arsenal yatumye ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere wa Premier League n’amanota 77, ikurikiweho na Liverpool irusha amanota atatu.

Chelsea FC ikomeje kugira umwaka mubi w’imikino, iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 47.

Nyuma y’uyu mukino, Perezida Paul Kagame usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal yanditse ku rubuga rwa X ati “Iyo ni yo Gunners dukunda…!!!”

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 6 months