Perezida Kagame yihanganishije Arsenal, yishimira intsinzi ya Bayern

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/04/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

“N’igihe bazabivamo Arsenal bazahora ari ikipe yanjye. Mwishyuke FC Bayern Munich!” Ubwo butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabutanze nyuma yo gukurikira umukino wahuje amakipe yombi, aho FC Bayern yatsinze Arsenal igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wabaye ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024 wakurikiwe n’abantu benshi bakunda amakipe yombi, ariko warangiye uhesheje FC Bayern Munich amanota 3 kuri 2 y’Arsenal byanganyaga.

Igitego cyahesheje intsinzi FC Bayern Munich cyatsinzwe na Joshua Kimmich mu gice cya kabiri cy’umukino, bituma iyo kipe ibona amahirwe yo kwinjira muri kimwe cya kabiri cya Shampiyona ngarukamwaka y’i Burayi, ‘UEFA Champions League’.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana ndetse igice cya mbere gisoza ari ko bimeze ariko ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri ubwo Bayern yafunguraga amazamu.

Perezida Kagame nk’umufana w’akadasohoka wa Arsenal yagaragaje uko uwo mukino utagenze nk’uko yabyifuzaga yifatanya n’ikipe ye yabuze amahirwe yo gukomeza, ari na ko yishimana na FC Bayern Munich yegukanye intsinzi.

Aya makipe yombi akunzwe n’Abanyarwanda batari bak,e ndetse afitanye imikoranire myiza n’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu gushishikariza abatuye Isi gudura u Rwanda muri gahunda ya “Visit Rwanda”.

Muri ubwo bufatanye kandi, ayo makipe agira uruhare mu gutegura iterambere ry’umupira w’amaguru (Football) mu Rwanda, aho bifatanya n’inzego zo mu Rwanda gutoza abakiri bato binyuze mu mashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies).

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/04/2024
  • Hashize 2 weeks