Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya Ethiopian Airlines

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege y’abanya Etiyopiya, abasaba gukomera muri ibi bihe bitaboroheye.

Nyuma y’impanuka y’indege ya sosiyete y’indege ya Ethiopian Airlines iteye ubwoba yanakoze ku mitima y’abatari bake ku isi,Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Kagame yihanganishije ababuriye ababo muri iyo mpanuka ndetse na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia aho iyo sosiyete ikomoka.

Yagize ati “Ndihanganisha buri wese waburiye abo mu muryango cyangwa inshuti muri mu ndege ya Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa ijya Nairobi. Twifatanyije na Minisitiri w’intebe Abiy n’abaturage ba Etiyopiya. Turabazirikana.”

Benshi barimo abayobozi bakuru b’ibihugu bakomeje kwihanganisha Abanya-Etiyopiya, kubera impanuka yahitanye abantu 157 mu gitondo cyo kuri iki cyumweru bari bagizwe n’abaturuka mu bihugu 33 bitandukanye ndetse n’umunyarwanda umwe akaba yasize ubuzima muri iyo mpanuka.


Jascon Musoni , Umunyarwanda waguye muri iyi mpanuka

Chief Editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years