Perezida Kagame yifuza ko abakuru b’ibihugu by’Afurika bakorera mu cyerecyezo kimwe

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mata 2017, mu nama yari yahuriwemo n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo perezida w’u Rwanda Paul Kagame, perezida Deby ndetse n’umuyobozi w’inama y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki muri Guinea, Perezida Kagame yasabye abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika gukorera hamwe ndetse mu cyerekezo kimwe hagamijwe gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byo kuzamura umuryango.

Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo kuzana impinduka mu muryango w’Afurika yunze ubumwe.

Mu ijambo rye yagejeje kuri aba bayobozi, Perezida Kagame yashimiye umuyobozi wa AU ku ruhare yagaragaje mu kuzana impinduka mu muryango ndetse anasaba abakuru b’ibihugu by’Afurika gukomeza gukorera ku ntego zo guteza imbere ubukungu bw’umugabane, no kurushaho kwegera abaturage nk’imwe mu nkingi y’iterambere ry’umuryango.

Yagize ati”nk’abayobozi, tugomba gukora ibishoboka tukageza ibyiza ku bo tuyobora binyuze muri uyu muryango, ibi kandi tukazabigeraho tubikuye mu mutungo kamere w’iwacu mu bihugu byacu.’’

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko mu gihe abayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika bafatanye urunana bagakorera hamwe bafite icyerekezo kimwe nta kabuza bagera ku cyo bashaka hagamijwe kuzamura umugabane w’Afurika muri rusange.

”tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje byo gutera inkunga Afurika yunze ubumwe tukayubakisha imbaraga zacu, igitekerezo cyo kuzana impinduka kirahari, igisigaye ni ugutera intambwe ikurikiyeho yo kubishyira mu bikorwa.”

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Guinea nyuma y’umwaka umwe yari avuyeyo, uyu munsi akaba ariyo mu rwego rwo kunoza umugambi wo kuzamura umuryango w’Afurika yunze ubumwe nka bimwe mu biri mu nshingano ze guhera mu gihe cyashize.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017, nibwo Perezida kagame yamurikiye abayobozi bagize umuryango w’Afurika yunze ubumwe, raporo ikubiyemo ibikorwa by’ivugurura ry’uyu muryango nk’umukoro yari yahawe n’inama ya 27 y’uyu muryango yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016.

Iyi raporo ikaba yari ifite umutwe ugira uti” Impamvu hakenewe ivugurura mu bumwe bwacu,” ikaba yaranakiriwe neza cyane n’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango kubera ubuhanga n’ubushishozi yari iteguranye.

Ni muri urwo rwego inama yo kuri uyu wa 24 Mata yabereye mu gihugu cya Guinea yari igamije kurebera hamwe uburyo hanozwa uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo aba bayobozi bemeranyijwe.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years