Perezida Kagame yifurijwe isabukuru nziza y’amavuko ubwo yuzuzaga imyaka 64
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira ni umunsi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizihizaho isabukuru y’amavuko, akaba yujuje imyaka 64.
Abantu b’ingeri zinyuranye batanze ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko bugizwe n’ubwatanzwe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, abayobozi mu Gihugu ndetse no mu mahanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Dukomeje gushimira Imana yakuremye ikakuremera u Rwanda kugira ngo mu gihe gikwiriye uzarutabarire, urubohore rwongere rubeho, uhuze Abanyarwanda, ibyo abandi babonaga bidashoboka, urwubake, urwicaze ku ntebe irukwiriye. Isabukuru nziza Ntwari y’u Rwanda”.
Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na we yifurije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame isabukuru nziza agira ati: “Ibihe n’ibihe tuzashima Nyiribihe. Ingoma n’ingoma tuzashima Nyiringoma,(Imana) u Rwanda rwemye kubera Umutware w’Umutangambuto akaba Umutangatiro. Intekerezo zanyu Nyambukiranyabinyeja, zihuza inzozi z’intwari zacu, zikagena icyerekezo cyacu gihamye. Isabukuru nziza!”
Uwitwa Habarurema yagize ati: “Tubikuye ku ndiba y’umutima tubifurije Isabukuru nziza dushimira Imana yaduhaye Umuyobozi ushoboye wakoze ibyo abandi babonaga nk’ibidashoka na n’ubu bakibaza ibanga ririmo. Nyakubahwa Perezida ntituzagutererana mu guteza igihugu cyacu imbere”.
Undi witwa Uwimana Dieudonné na we ati: “Ni ukuri duhora Dushima Imana yaturemeye Umubyeyi wacu udukunda twese kimwe nk’Abanyarwanda, ni ukuri kuba tubafite ni ibyagaciro mubyeyi dukunda kandi natwe adukunda”.
Hari kandi uwitwa Iradukunda Pacifique wagize ati: “Isabukuru Nziza ! Tugushimira umurava wawe iteka ugaragaza mu kugeza u Rwanda aheza, iterambere kuri buri muturage. Imana iguhe umugisha”.
Hari n’ubutumwa bugira buti: “Imana ishimwe cyane kandi ihabwe icyubahiro yo yakuremye ikaguha ubuhanga, ubushishozi n’ubutwari bwo gucungura Abanyarwanda. Isabukuru nziza, Nyagasani akomeze ayobore intabwe zawe”.
Mu batanze ubutumwa kandi hari uwagize ati: “Ku cyifuzo cyanjye bwite numvaga uyu munsi wazagirwa ikiruhuko, hakabaho gusangira inyigisho zijyanye n’ubutwari ndetse no gukunda igihugu mu miryango. Papa wacu, Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame turamukunda cyane”.
Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora Igihugu cya Uganda yabayemo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’imbere rw’ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.