Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Arkiyepiskopi Musenyeri Antoine Kambanda
Perezida Pauk Kagame yifurije ishya n’ihirwe Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, uheruka kugirwa cardinal na Papa Francis, inshingano azatangira ku wa 28 Ugushingo 2020.
Ku wa 25 Ukwakira nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagize Cardinal Musenyeri Antoine Kambanda, aba uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Yavuze ko ari inkuru idasanzwe kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yari itegereje imyaka 120 kugira ngo igire Cardinal, uhereye ku gihe yagereye mu gihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ibaruwa ikubiyemo ubutumwa bwa Perezida Kagame, yifuriza ishya n’ihirwe Musenyeri Antoine Kambanda, kubera inshingano nshya yahawe.
Yagize ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe, ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu.”
Ku wa 27 Mutarama 2019 nibwo Musenyeri Kambanda yimitswe nka Arkiyepiskopi wa Kigali, nyuma y’igihe ayobora diyosezi ya Kibungo.
Perezida Kagame yavuze ko kuba Musenyeri Kambanda agizwe Cardinal nyuma y’imyaka ibiri abaye Arkiyepiskopi wa Kigali, ari ikimenyetso cy’impano afite mu kunoza umurimo w’Imana.
Yakomeje ati “Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ikomeje kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda. Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda.”
“Ikomeje no kugira ubufatanye na leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Ibi byose ni ibyo kwishimira. Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu, by’umwihariko na Kiliziya Gatolika muri rusange.”
Biteganywa ko Musenyeri Kambanda azakomeza kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali kuko aba ari Musenyeri nk’abandi nubwo afite ikindi cyiciro cyisumbuye abarizwamo, nk’uko na Papa ari Musenyeri.
Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bigakorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.
Ba cardinal 13 bashya baheruka kwemezwa na Papa Francis barimo Musenyeri Kambanda, bazimikwa ku wa 28 Ugushyingo 2020.
Barimo icyenda bafite munsi y’imyaka 80 ari nabo bemererwe kwitabira inama nkuru y’aba cardinal igihe baba bagiye gutora Papa (conclave) bakanatora, n’abandi bane bayirengeje, bivuze ko bo bataba bemerewe gutora.
Biteganywa ko Cardinal Kambanda azahita ahabwa imyambaro itukura iranga ba Cardinal. No mu gushyira umukono ku nyandiko, azaba yandika amazina ye nka Antoine Cardinal Kambanda, izina ry’urwego rwe rize hagati y’amazina asanganywe