Perezida Kagame yifurije Abayisilamu Umunsi mwiza

  • admin
  • 24/05/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’Idini ya Islam umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu uzwi nka Eid al-Fitr bizihije kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020. Ni umunsi wizihijwe mu buryo budasanzwe kuko batahuriye hamwe bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Eid Mubarak ku bavandimwe bacu bayizihiza bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi. Mbifurije mwese Eid al-fitr y’umugisha kandi itekanye.”

Eid-el-Fitr ni umunsi usoza ukwezi kw’Igisibo gitagatifu ku bayoboke ba Islam ufatwa nk’ukomeye. Bawukoraho ibyiza byinshi harimo gusangirira hamwe ifunguro, abafite ubushobozi bakazirikana abatabufite ndetse hakabaho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Warangwaga n’urujya n’uruza rw’Abayisilamu bambaye amakanzu y’urwererane, ubabona bose bafite akanyamuneza ku maso, basuhuzanya ubutitsa indamukanyo yifurizanya Eid el-Fitr nziza bagira bati “Eid Mubarak”.

Kuri iyi nshuro isengesho ryabahurizaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ryizihirijwe kuri Televiziyo na Radio by’Igihugu kubera ingamba zafashwe mu guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/05/2020
  • Hashize 4 years