Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mukuru w’Intwari

  • admin
  • 01/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mukuru w’Itwari aho yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko ubutwari n’ubwitange bwaranze intwari z’u Rwanda bitabaye iby’ubusa.

Mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare ari umunsi w’Intwari, Kagame yakomeje ubutumwa bwe bwifuriza abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari avuga ko uruhare rwacu twese ari ugukomeza iterambere ry’igihugu kugirango tuzagere aho twifuza.

Intwari z’u Rwanda twibuka kuri uyu munsi zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bw’umunsi w’Intwari

To ALL the heroes of our Country and Struggle…for whom this day is meant to be remembered, the sacrifice and dedication have not been in vain. It is the duty of all of us to keep progress going for the country to be where we want!!! A very good day to You

— Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2019

Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwego rurimo intwali zitakiriho. Harimo Ingabo itazwi na Major General Rwigema Fred.

Urwego rw’Intwari z’Imena rurimo umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’Inyange.

Urwego rw’Intwari z’Ingenzi ruzajyamo intwari zitarashyirwa ahagaragara kuko ubushakashatsi bugikomeza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/02/2019
  • Hashize 5 years