Perezida Kagame yifatanyije na bitabiriye Siporo Rusange mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’ibihumbi by’abatuye i Kigali muri siporo rusange izwi nka Car Free Day. 

Ni siporo yitabiriwe n’abaturage bo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, abanyamahanga bari muri Kigali ndetse n’abayobozi batandukange muri Guverinoma n’izindi nzego.

Perezida Kagame, aho yananyuraga hose yakirwaga n’abaturage bamugaragarije uburyo banejejwe no kumubona yifatanyije na bo muri iyi siporo iba kabiri mu kwezi.

Iyi sipoto ifatwa nk’ubukangurambaga bwica inyoni ebyiri bukoresheje ibuye rimwe, kuko bugira uruhare mu kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no gukumira no kurinda indwara zitandura (NCDs).

Ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije, mu masaha ane ya mu gitondo imodoka ubusanzwe zigira uruhare rukomeye mu kwanduza ikirere zikumirwa muri imwe mu mihanda minini yo mu Mujyi wa Kigali, ikirere na cyo kikaruhuka ibyotsi zohereza buri munsi.

U Rwanda ruri mu bihugu byiyemeje gutanga umusanzu wabyo mu kugabanya ibyuka bituma ikigero cy’ubushyuhe bw’Isi kigera hejuru ya dogere 1.5 binyuze mu masezerano mpuzamahanga rwemeje rukanayashyiraho umukono.

Ku birebana n’ubuzima, kuri ubu zimwe mu ndwara zihangayikishije abatuye Isi ni izitandura zirimo iz’umutima, umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso, kanseri n’izindi zishobora kwirindwa umuntu ahinduye imyitwarire n’imibereho bimushyira mu kaga.

Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko abenshi mu bibasirwa n’indwara zitandura usanga bifitanye isano no kudakoresha imibiri yabo, binyuze muri siporo n’imyitozo ngororamubiri.

Ni muri urwo rwego, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo rusange buri wese ubishaka abasha kuboba amahirwe yo gukoresha umubiri we ndetse akenshi haba hari n’abaganga basuzuma bakereka abitabiriye uko umuvuduko w’amaraso wabo uhagaze, uko umutima utera n’ibindi bibafasha kumenya uko bahagaze bakabasha kwirinda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/09/2022
  • Hashize 2 years