Perezida Kagame yifatanyije na bagenzibe gutaha umuhanda witiriwe Nelson Mandela [AMAFOTO]

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu gitondo cy’uyu munsi, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu gutaha ku mugaragaro umuhanda witiriwe Nelson Mandela uri i Nouakchott muri Mauritania.

Mu bindi byakozwe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Paul Kagame kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu gihe bombi bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe,

Nubwo hatatangajwe ingingo nyamukuru aba bayobozi bombi baganiriyeho, hari byinshi byagiye bigarukwaho hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo birimo ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo.

Ubwo Perezida Ramaphosa yari mu Rwanda muri Werurwe yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasinyiwemo amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, yavuze ko icyo kibazo kigiye kuba amateka.

Perezida Ramaphosa ubwo yari kigali yagize ati “Ikibazo cya viza ku Banyarwanda bajya muri Afurika y’Epfo, mugifate nk’icyamaze gukemuka!”

Yakomeje agira ati “Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bagiye kubikoraho mu buryo bwihuse, badushakire ibisubizo ndetse natwe tuzabishyiraho umukono.”

Perezida Kagame ubwo yaganira na Jeune Afrique, abajijwe niba kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Afurika y’Epfo, atari igihe cyiza cyo kuba habaho ibiganiro na Perezida Cyril Ramaphosa bivuga kuri Kayumba Nyamwasa uba mu buhungiro muri iki gihugu ariko ushinjwa ibyaha bitandukanye mu Rwanda.

Perezida Kagame yasubije ko atari ibintu byiza kuba igihugu cyacumbikira umuntu ushaka guhungabanya icyo akomokamo.

Perezida Kagame yagize Ati “Tuzabireba. Sintekereza ko ari igitekerezo cyiza kuba igihugu icyo aricyo cyose cyacumbikira umuntu ukekwa hanyuma kikamwemerera kugerageza guhungabanya igihugu akomokamo. Ku bw’ibyo rero, tuzakomeza kugeza kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo igitekerezo cyacu cyo kwiga kuri iki kibazo, gusa atari nk’impamvu yo kuvugurura umubano wacu.

REBA AMAFOTO BATAHA UMUHANDA


Perezida Kagame yifatanyije na Perezida Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo mu gutaha ku mugaragaro umuhanda


Niyomugabo Albert

  • admin
  • 02/07/2018
  • Hashize 6 years