Perezida Kagame yerekanye aho Umwirabura azakura ubushobozi n’uburyo yagira agaciro imbere y’Umuzungu

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yasubije ikibazo cyibazwa n’abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane abanyepolitiki bo kuri uyu mugabane wa Afurika aho usanga benshi bibaza bati nihe cyangwa ni gute Umwirabura azareka kuza inyuma no kuba hasi y’umuzungu yaba mu mitekerereze cyangwa mu bikorwa bitandukanye?

Aha iyo urebye abakuru b’ibihugu batandukanye ntibemeranya n’uburyo ibihugu bikomeye ku Isi bidaha agaciro Afurika cyangwa bimwe mu bihugu by’abarabu. Urugero ni nka Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, uri mu ruzinduko rwo kuzenguruka Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu yavugiye muri Uganda ko Isi idashobora kugendera ku byemezo by’ibihugu bitanu bikomeye ku Isi gusa, kandi akanama ka Loni gashinzwe umutekano kadashobora gukomeza gutegeka ibyo ibihugu ibyo bikora n’ibyo bibujijwe. Yagize ati “Nta munyamuryango uhoraho uva mu bihugu bya Afurika, mu bihugu by’Abayisilamu mu kanama k’umutekano ka Loni, ibi binyuranye n’amahame yose y’ubutabera, nka Turikiya turabyamagana kandi ntidushobora kubyihanganira, ni ko tubyumva kandi byakomeje kurya benshi mu matwi, tuzakomeza gusaba impinduka mu buryo imibanire mpuzamahanga ikorwamo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikizatuma agaciro k’abirabura kumvikana ku Isi yose, ari uguhindura imitekerereze yabo no guharanira ko batamburwa ako gaciro. Asubiza umuntu wari ubajije ikibazo kigira kiti “ Ariko ni hehe kuri uyi si umwirabura ashobora kubaho atekanye? Ni hehe azakura umutuzo? Ni hehe agaciro ke katazashingira ku ibara ry’uruhu rwe?” Umukuru w’igihugu yasubije ko imyumvire no guharanira agaciro ke nk’umwirabura ari intwaro izatuma yumvikana ku Isi. Yagize ati “Bigomba kuzahera mu mitekerereze ye, kandi ntiyemeranye n’ibikorwa.”




Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/06/2016
  • Hashize 8 years