Perezida Kagame yemeza ko ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi ku Isi birikugenda bishira

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yemeza ko ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi ndetse n’abaturage baruta abandi ari ibintu birikugenda bishira buhoro buhoro nk’uko biboneka hirya no hino ku Isi.

Ibi umukuru w’igihugu cy’U Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya mbere y’Inteko Nyafurika ya Gatanu, irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere Tariki ya 22 Ukwakira 2018

Perezida Kagame yakomoje ku gukorera hamwe kw’Abanyafurika nk’inzira yabafasha kumvikanisha ijambo ryabo batibwira ko hari imigabane iruta indi kuko ibyo biri kugenda bishira.

Yagize ati “Gukorera hamwe nibyo byonyine bizafasha Afurika kugira ijwi ryumvikana mu ruhando rw’amahanga.Ibyo kwibwira ko hari imigabane iruta indi ndetse n’abaturage baruta abandi biragenda bishira buhoro buhoro nkuko tubibona hirya no hino ku Isi”.

Perezida Kagame kandi yasabye abitabiriye iyi nama inkunga mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu n’izindi gahunda za AU.

Perezida Kagame ati “Nashakaga kubasaba inkunga yanyu mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rimwe Nyafurika, amasezerano ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ndetse n’ibindi bijyanye na gahunda ya 2063 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye”.

Yongeraho ati”Ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda zose rizafasha mu kongera ubukungu bwa Afurika ndetse no gukuraho icyasha uyu mugabane ugifite mu maso ya benshi”.

Ishyirwaho ry’isoko rusange rihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ku kigero cya 52% bitarenze mu mwaka wa 2022.

Perezida Kagame yashimiye abagize iri huriro mu kazi bakora avuga kandi ko hari n’ibindi babategerejeho mu kuzamura Afurika.

Ati “Umumaro w’akazi mukora muri iyi Nteko ushimangirwa n’uko mwese muri mu Nteko zitandukanye z’ibihugu byanyu. Twizeye ko muzakomeza guharanira ukwishyira hamwe kwa Afurika, Turabashimira akazi keza mukora”.

Iyi nama iri kubera hano mu Rwanda ihuza Abadepite bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, izamara ibyumweru bibiri.




Chief Editor

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 6 years