Perezida Kagame yemeza ko hari amahirwe EAC itabyaza umusaruro

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yemeza ko imishinga y’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi byakwihutisha iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).Ariko anagaragaza impungenge ko ibi bihugu bidakoresha ingufu ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro.

Ibi yabitangarije abitabiriye Ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi, riteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2018.Aha yarifashe nk’aho atari inama isanzwe, ahubwo ari inteko yo gukemura ibibazo ndetse no gutanga umurongo ku buryo ishoramari ryarushaho kunozwa.

Perezida Kagame yemeza ko inzego zose z’ishoramari zatekerejweho ariko avuga ko zakongera ingufu mu bijyanye na serivise.Gusa yagaragaje impungenge z’uko amahirwe ahari atabyazwa umusaruro ngo abe yavamo ibicyenewe.

Yagize ati “Inzego z’ibanze zo gushorwamo imari zatekerejweho neza: ari imiturire, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.

Yakomeje agira ati“N’ubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kandi nabwo bwafashije mu kugera ku isoko rimwe rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse ndetse n’ubufatanye bukenewe bukomeje kuboneka. Bumwe muri bwo ni ubwo dufitanye n’ibigo bitandukanye bigize Banki y’Isi.

Perezida Kagame yasoje ashima uburyo u Rwanda, rufatanya na Banki y’Isi muri gahunda z’imiturire irambye, ubuhinzi, ingufu, no kwita ku batishoboye.Kandi ngo ubwo bufatanye burashimwa ndetse buzakomeza,kugira ngo umubano uri hagati ya Banki y’isi n’u Rwanda ukomeze kubyara umusaruro ku baturage b’igihugu.

Iryo huriro ryitabiriwe n’abahagarariye za leta n’abikorera kugira ngo baganire ku ruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.



Abayobozi bose bitabiriye iryo huriro bafashe ifoto y’urwibutso

Foto:Village Urugwiro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/09/2018
  • Hashize 6 years