Perezida Kagame yayoboye inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi buri ku rukuta rwa X rwahoze ari Twitter, buvuga ko Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yayoboye inama ya Komite Nyobozi ya FPR.

Yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023.

Ni inama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée n’Umunyamabanga Mukuru wayo Amb. Gasamagera Wellars.

Yanitabiriwe kandi n’Abakomiseri bakuru muri FPR Inkotanyi, abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu na bamwe mu bagize urwego rw’Abikorera.

Bimwe mu byaganiriweho, hibanzwe cyane ku ngingo zigamije kwihutisha iterambere n’ubukungu ndetse n’impinduka zikenewe kugira ngo bigerweho.

Kuva Umuryango FPR Inkotanyi wabaho, waharaniye kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi mu Rwanda no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda bose.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2023
  • Hashize 8 months