Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi birimo ibyiza n’ibibi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/12/2024
  • Hashize 4 days
Image
Mu birori bisoza umwaka no gutangira undi wa 2025, byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano iminsi yabo ibaze.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi birimo ibyiza n’ibibi, ariko ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.

Ati “Uyu mwaka tugiye gusoza, wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona. Ibindi bitari byiza, tubishyira iruhande tukagira uko tubigenza bikagaruka ku murongo. Icya mbere, harimo kwibuka amateka, amateka nubwo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo.”

Perezida Kagame yavuze ko kwishima bitavuze kurangara, ati “Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda kuri buri muntu no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe.”

Umukuru w’Igihugu yongeye kuvuga ko bidashoboka ko yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwirindira umutekano, ati “Ubushake bwo ntabwo ujya kubushakisha ahandi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro…Uko tugenda [tugana imbere] niko n’ayo mikoro agenda aboneka, ku buryo n’abumva ko bahungabanya umutekano, ngira ngo bagenda bamenya ko igihe cyabo kirabaze.”

Perezida Kagame yagarutse ku bikorwa bitandukanye byakozwe uyu mwaka birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 30.

Ati “Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n’amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30.” Nshaka kongera gushimira, abagize uruhare mu gikorwa cy’amatora mwarikoreraga, twarikoreraga, ariko ndabibashimiye rwose.”

Kuri bimwe bitagenze neza Perezida Kagame yagarutse ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’imiryango yabuze ababo. Yashimiye abaganga n’abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Vuba aha bitari kera, habayemo ibitari byiza by’indwara yateye, ya Marburg, ihitana abantu, imiryango. Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango yabuze ababo, twifatanyije namwe. Ariko icyo cyorezo nacyo cyagiye iruhande.Ndashimira cyane abakora mu rwego rw’ubuzima, abakorerabushake, abitanze rwose. Hari abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze, abo turabashimira. Bakoresheje wa mutima, wa muco w’ubukotanyi, wa muco w’u Rwanda.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeze kwishimira ibyiza bakora bashyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi.

Ati “Kandi igihe cyose kibonetse, tujye twishima pe! Si ko ubuzima bukwiriye kugenda se? Wishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza ahazaza. Ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/12/2024
  • Hashize 4 days